Amafoto y’ubwambure bw’umunyamakuru wa NTV yagiye hanze

Amafoto y’ubwambure bw’umunyamakuru wa NTV yagiye hanze

Oct 04,2021

Ubwambure bw'Umunyamakuru wa televiziyo NTV, Anne Nakawombe uzwi nka Annie Nixon, yagiye hanze bikozwe na Edgar Luvusi, bahoze bakundana bakaba, banafitanye umwana w'umuhungu.

 

Luvusi yashyize hanze amafoto ya Annie bigaragara ko yari aryamye bikekwa ko yaba yari yasinze cyangwa amaze kubonana n'umugabo utamworoheye.

Annie Nixon usanzwe akora ikiganiro cyitwa The Beat, asanzwe azwiho imyitwarire itari myiza ku bijyanye n'abagabo.

Mu myaka mike ishize, yigeze kwirukanwa kuri NTV nyuma yo gufatanwa na mugenzi we, Kevin Kaija, bakoranaga. Nyuma byaje kumenyekana ko aba bombi bafatiwe muri WC ya Hoteli Serena, bari mu bikorwa byafatwa nk'ubutinganyi.

 

Uyu mugore yaje gusaba imbabazi, agarurwa mu kazi.

 

Avuga kuri ayo mafoto ye, Annie Nixon, yasabye imbabazi, avuga ko yatunguwe no kubona ibyakozwe n'umuntu babyaranye.

Uyu mugore yagize ati " Ariya mafoto yafashwe ubwo twari twiherereye njye na Luvusi ubwo twari tugikundana. Ni ibintu yari yaravuze ko azakora mu myaka ibiri ishize ngo andangize. Ndasaba imbabazi."

Annie yavuze ko iki kibazo yamaze kugishyikiriza inzego bireba ngo zitange ubutabera.

Muri iyi minsi, muri Uganda hari urudaca rw'amafoto y'ubwambure bw'ibyamamare. Byatangiye hashyirwa hanze ay'Umunyarwanda Kantengwa, nyuma umunyamideli London Kim bikozwe n'umuntu umwe uzwi nka David The Hacker.