Umuhanga wakoze igishushanyo y'umutwe wa Muhammad mu mubiri w'imbwa yaguye mu mpanuka

Umuhanga wakoze igishushanyo y'umutwe wa Muhammad mu mubiri w'imbwa yaguye mu mpanuka

Oct 04,2021

Umuhanga mu gushushanya wo muri Sweden washushanyije umutwe w’Intumwa y’Imana Muhammad uri ku mubiri w’imbwa yapfiriye mu mpanuka yo mu muhanda, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

 

. Lars Vilks yapfiriye mu mpanuka y'imodoka

. Lars Vilks wakoze igishushanyo cya Muhammad yapfuye

 

Bivugwa ko Lars Vilks yari mu modoka ya polisi ariko ya gisivili yagonganye n’ikamyo hafi y’umujyi wa Markaryd mu majyepfo ya Sweden.

 

Abapolisi babiri nabo bapfuye naho uwari utwaye imodoka arakomereka.

 

Vilks z’imyaka 75, yabagaho arinzwe na polisi nyuma y’uko atewe ubwoba kenshi ko azicwa kubera iyo ’cartoon’.

 

Iyo ’cartoon’ yatangajwe mu 2007, yari igitutsi ku Basilamu benshi babona ko yari iyo gusebya Intumwa y’Imana kuri bo.

 

Muri Islam kirazira gushushanya intumwa y’Imana Muhammad.

 

Polisi ntiyatangaje imyirondoro y’abaguye muri iyo mpanuka yabaye ku cyumweru, ariko umugore wabanaga na Vilks yemeje urupfu rwe mu kinyamakuru Dagens Nyheter.

 

Itangazo rya polisi rivuga ko bitaramenyekana neza uko iyo mpanuka yabaye ariko ko nta cyemeza ko hari undi muntu wari ubirimo.

 

’Cartoon’ ya Vilks yateje umujinya, yatumye uwari Minisitiri w’Intebe Fredrik Reinfeldt ahura n’abahagarariye ibihugu 22 by’Abasilamu muri Sweden mu gushaka guhosha ibintu.

 

Nyuma gato, al-Qaeda muri Iraq yavuze ko ishyizeho igihembo cya $100,000 (100,000,000Frw) ku muntu wakwica Vilks.

 

Mu 2015 i Copenhagen, Vilks yari mu kiganiro ku bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo cyabayemo kurasa. Yavuze ko ashobora kuba ari we wari ugambiriwe n’icyo gitero, cyiciwemo umuntu utunganya filimi.

 

BBC