Kuva imyuna: ikibitera, ibimenyetso n’uko wakwirinda kuva imyuna

Kuva imyuna: ikibitera, ibimenyetso n’uko wakwirinda kuva imyuna

Oct 02,2021

Kuva imyuna bishobora kuba ikibazo gikomeye k’uyifite, ariko ku bw’amahirwe akenshi ntago aba ari ikibazo gikomeye kandi gishobora gukemurwa mu buryo bworoshye.

 

Imyuna igabanyije mu byiciro 2; kuva bishobora guturuka imbere cyane mu mazuru cg mu gice cy’inyuma mu mazuru.

 

Kuva bituruka mu gice cy’inyuma mu mazuru nibyo biboneka cyane, ku rugero rwa 90%. Biba bitewe n’udutsi duto dutwara amaraso tw’inyuma tuba twacitse nuko bigatera amaraso kuva. Byoroshye kuvurwa kuko hari ibyo ushobora kwikorera wowe cg muganga yagukorera byoroshye mu guhagarika amaraso kuva.

Kuva imyuna bituruka mu gice cy’imbere cyane. Uku kuva, nubwo kutaboneka cyane ugereranyije n’ubwa mbere, gusa kurakomeye cyane. Bikunze kuboneka mu bakuze cyane, bituruka ku gucika kw’imjyana y’amaraso mu gice cy’inyuma mu mazuru. Kuvira imbere ni ikibazo gikomeye, ndetse gisaba guhita ugana ivuriro byihuse.

Kuva imyuna biboneka mu bice 2 by'ingenzi; imbere n'inyuma 

Kuva imyuna bishobora kuba mu gice cy’inyuma cg se bigaturuka imbere

Kuva imyuna bikunze kugaragara cyane mu gihe cy’ubushyuhe, cg ubukonje bukabije, nubwo bikunze kuba mu ngero z’abantu bose, gusa bigaragara cyane mu bana bato n’abakuze cyane; hagati y’imyaka 50 na 80.

 

Ni iki gitera kuva imyuna?

Muri rusange ikintu cyose cyakwangiza bikomeye amazuru gishobora gutera imyuna; gishobora kuba urushyi cg ingumi mu maso cg ahegereye amazuru, kimwe n’ikindi cyose cyangiza imikorere myiza y’amazuru nko gukoresha ibintu bisongoye mu mazuru cg guhora urwaye ibicurane kuko mikorobe zibasira imikorere myiza y’amazuru bikaba byatera kokera cyane.

 

Ibindi bibitera harimo:

 

Indwara iba ibyihishe inyuma, nk’ubushobozi bucye bwo kuvura kw’amaraso, bishobora gutera imyuna. Ubushobozi bucye bwo kuvura kw’amaraso bishobora guterwa n’imiti ituma amaraso atavura nka warfarin na aspirin.

Indwara z’umwijima nazo zishobora gutuma amaraso atavura.

Umuvuduko ukabije w’amaraso ushobora gutuma uzajya uva imyuna, nubwo ubwawo wonyine utatera kuva imyuna

Udutsi duto dutwara amaraso dukoze nabi kimwe na kanseri zishobora kwibasira amazuru

 

Ibimenyetso byo kuva imyuna

 

Akenshi kuva imyuna biba mu izuru rimwe. Iyo amaraso abaye menshi, ashobora no kuzura aho amazuru yombi ahurira (ahazwi nka nasopharnyx) bikaba byatera amaraso guturuka mu mazuru yombi. Amaraso ashobora no kumanuka mu muhogo akaba yagera mu gifu, bikaba byatera uri kuva gucira cg kuruka amaraso.

 

Kuva imyuna myinshi bitera ikizungera, kuribwa umutwe, gucangwa no kugwa igihumure. Gutakaza amaraso cyane bitewe no kuva imyuna ntibikunze kubaho.

Kuva amaraso mu bindi bice; nko mu menyo, mu nkari cg ahandi bishobora kwerekana ko amaraso yawe atavura neza cg indi ndwara ikomeye cyane, niyo mpamvu mu gihe ukunda kuva cyane ugomba kugana kwa muganga ukamenya impamvu.

 

Ni ryari ugomba kugana kwa muganga mu gihe uva imyuna?

 

Niba ukunze kuva imyuna kenshi

Niba ubona amaraso atangiye kuza no mu bindi bice nk’inkari cg ibyo witumye

Igihe uruhu rwawe ubona ruhindura ibara, rukirabura kandi rukababaza igihe cyose ugize akabazo.

Niba uri gufata imiti ituma amaraso atavura (nka warfarin cg aspirin)

Niba warakorewe uburyo bwo kuvura kanseri buzwi nka chemotherapy mu gihe cya vuba

Mu gihe urwaye indwara zishobora gutuma amaraso atavura neza nk’indwara zibasira umwijima, impyiko cg indwara yo kuva ntukame.

Ugomba kwihutira kugana ivuriro rikwegereye mu gihe:

Ubona bidahagarara nyuma y’iminota 10

Niba uva imyuna mu bihe bitandukanye ariko mu gihe gito

Mu gihe uhumeka bikugoye cg ukumva umutima uteragura cyane

Niba wumva uri kuzungera cg wumva ugiye kwikubita hasi

Mu gihe ukorora cyangwa uruka amaraso

Niba umuriro wazamutse (hejuru ya 38.5 °C) ndetse ukaba utangiye gushesha urumeza ku ruhu

Ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga, mu gihe ugaragaje kimwe muri ibi bimenyetso.

 

Kuva imyuna mu gice cy’inyuma mu zuru

 

Iyo uvuye imyuna muri iki gice, akenshi birikiza nta miti ukoresheje. Umubiri ubwawo uhita utuma amaraso avura ahari kuva amaraso bityo bigahita bihagarara.

 

Iyo ari udutsi duto tw’amaraso twacitse, iyo tugaragara muganga ashobora kudusana cg kuduhoma hakoreshejwe silver nitrate/nitrate d’argent.

 

Iyo bikomeye, hashobora kwitabazwa ubundi buryo kwa muganga mu guhagarika ayo maraso.

 

Kuva imyuna mu gice cy’imbere mu zuru

 

Kuva muri iki gice akenshi ntibyihagarika, bisaba kugana ivuriro bakaba bahagarika iyi myuna.

 

Kuva imyuna uko bihagarikwa kwa muganga 

 

Bumwe mu buryo bukoreshwa kwa muganga mu guhagarika imyuna

 

Uburyo wakwirinda kuva imyuna

 

Kuva imyuna kuri bamwe biterwa n’ihindagurika ry’ikirere, mu gihe hashyushye cyane cg hakonje. Ushobora gukoresha Vaseline ukazajya usiga ku mazuru, cg indi miti yoroheje bapuriza mu mazuru mu rwego rwo koroshya imiyoboro yo mu mazuru.

Irinde kwikorakora no gukoresha ibindi bintu ma mazuru yawe mu buryo bwayangiza

Irinde kunywa itabi. Itabi rituma mu mazuru humagara cyane

Niba kuva imyuna biterwa n’indi ndwara; yaba umwijima, allergies cg sinusite ni ngombwa gukurikiza inama za muganga mu kwirinda kuva imyuna.