Umukobwa w'imyaka 22 yishe mugenzi we amuteye icyuma bapfa umusore

Umukobwa w'imyaka 22 yishe mugenzi we amuteye icyuma bapfa umusore

Oct 01,2021

Igipolisi cya Kenya muri Kisumu kirimo guhiga bukware umukobwa w’imyaka 22 ushinjwa kwica mugenzi we mu ijoro ryo kuwa gatatu rishyira kuri uyu wa Kane amuziza kumutwarira umukunzi.

Uyu mukobwa urimo guhigwa ni uwitwa Michelle bakunda kwita Natasha, uvugwaho gutera icyuma Merciline Awino w’imyaka 21 mu gatuza abikoreye mu isoko rya Kasawino muri Manyatta.

Awino yaje guhitanwa n’igikomere apfiriye mu bitaro by’icyitegererezo bizwi nka Jaramogi Oginga Odinga Teaching and Referral Hospital saa munani z’ijoro.

Ababonye uko byagenze bavuga ko Awino yari ari kumwe n’umusore nyirabayazana yo kwicwa ubwo Michelle yamuteraga.

Inshuti y’uyu mukobwa uregwa yitwa Laura Awino, avuga ko yamubonye aterana amagambo na nyakwigendera n’uwo musore mbere yo gukuramo icyuma akakimutera mu masaha ya saa mbiri z’ijoro.

Ati “ Namwumvise abaza Merceline impamvu yamutwariye umukunzi,”

Yongeyeho ko nyuma yo kumutera icyuma yahise ahunga nk’uko iyi nkuru dukesha Standardmedia.co.ke ikomeza ivuga.

Umuyobozi wa polisi muri Kisumu, James Musyini, yavuze ko gushakisha ukekwa bikomeje, kandi uwo musore w’imyaka 21 abakobwa bapfaga arimo gufasha mu iperereza.