Hagaragaye ifoto y'ibivejuru ku kwezi

Hagaragaye ifoto y'ibivejuru ku kwezi

Oct 01,2021

Umushakashatsi mu by'isanzure Scott Waring, anyuze ku rubuga rwe rwitwa "ET Database" yatangaje ko yabonye amashusho yafotowe n'ibyogajuru bya NASA yaba yarashushanyijwe mu buryo bwa gihanga n'ibivejuru byabaga ku kwezi.

Aya mafoto atangaje yashyize kuri uru rubuga rwe ni ayafashwe n'icyogajuru Apollo 17 mu mwaka wa 1972 ubwo abantu babiri ba nyuma baheruka gukorera urugendo ku kwezi.

Uyu muhanga mu by'ubumenyi bw'isanzure, Waring, avuga ko amafoto yashushanyijwe ku rutare mu buryo bwa gisizi akaba agaragaza abantu bunze ubumwe aho avuga ko ari ikivejuru cy'ikigore n'ikigabo. Yagize ati " Ibi bishushanyo byakozwe n'umunyabugeni w'inzobere. Ifoto ifite amasura abiri, imwe ni nini y'umugabo naho indi ni nto y'umugore."

Waring yakomeje avuga ko nubwo bigoye ko buri wese yahita atahura ibiri mu gishushanyo, ko uwitegereje neza abibona ariko uruhande rugaragaza ikigabo rukaba ari rwo rugaragara cyane.

Ubutumwa bw'icyogajuru Apollo 17 bwaherukaga kuwa 11 Ukuboza 1972 aho cyagiye kikagaruka ku isi kuwa 19 Ukuboza k'uwo mwaka.