Urukiko rukuru rw’ubucuruzi rwatesheje agaciro icyemezo cy’urukiko rw’ubucuruzi cyo guteza cyamunara igorofa y’umuryango wa Rwigara

Urukiko rukuru rw’ubucuruzi rwatesheje agaciro icyemezo cy’urukiko rw’ubucuruzi cyo guteza cyamunara igorofa y’umuryango wa Rwigara

Sep 30,2021

Urukiko rukuru rw’ubucuruzi rwatesheje agaciro icyemezo cy’urukiko rw’ubucuruzi cyo guteza cyamunara igorofa y’umuryango wa Rwigara Assinapol wabaye umunyemari ukomeye mu mujyi wa Kigali, igeretse kane.

 

Ni nyuma yo kwakira ubujurire bw’uruganda Premier Tobaco Company Ltd rw’uyu muryango, busaba uru rukiko gutesha agaciro iki cyemezo cyari cyarafashwe mbere.

 

Nk’uko tubikesha VOA, umucamanza mu rukiko rukuru, Kibuka Jean Luc yemeje ko ubujurire bwa Premier bwatanzwe mu buryo bukurikije amategeko kandi bufite ishingiro.

 

Tariki ya 16 Nzeri 2021 ni bwo urukiko rw’ubucuruzi rwafashe icyemezo cy’uko Cogebank ivuga ko Premier iyibereyemo umwenda, iteza cyamunara iyi gorofa tariki ya 24 Nzeri 2021.

 

Gusa umunyamategeko wunganira uru ruganda, Me Rwagatare Janvier yavuze ko atanyuzwe n’imikirize y’urubanza, yemeza ko azajurira kugira ngo iyi cyamunara ihagarikwe.