Abagandekazi 2 bafungiye mu Rwanda ku mpamvu zitaramenyekana

Abagandekazi 2 bafungiye mu Rwanda ku mpamvu zitaramenyekana

Sep 29,2021

Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko hari abarimukazi babairi b’Abagande bigisha mu Rwanda baherutse gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano mu gihe biteguraga kujya mu biruhuko mu gihugu cyabo.

Abo Bagandekazi bivugwa ko bafunze ni Gloria Ayebare na Annet Kabanyena, bakomoka ahitwa Kibumba mu Karere ka Kisoro, bakaba bigisha ku ishuri rya Maranatha Nursery and Primary School mu Karere ka Rubavu, mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Amakuru atangazwa n’urubuga rwa Softpower avuga ko aba bombi kuwa Mbere w’icyumweru gishize babwiye abo mu miryango yabo ko bahawe ikiruhuko kigufi cyo kujya muri Uganda kubasura.

Bari bategerejwe iwabo muri Kisoro kuwa Kabiri, ariko ntibahageze, ahubwo babwirwa n’inshuti zabo ziri mu Rwanda ko bombi batawe muri yombi bagerageza kwambuka umupaka.

Umubyeyi wa Ayebare witwa Francis Ndagize yahise yihutira ku biro by’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Uganda ku mupaka wa Cyanika gusaba ubufasha.

Ati “ Abayobozi bo mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka bya Uganda badufashije kuduhuza na bagenzi babo bo mu Rwanda badusabye gutegereza bakareba muri gereza zo mu Rwanda,”

Capt. Peter Mugisha, uhagarariye umukuru w’igihugu mu karere ka isoro, yavuze ko abashinzwe umutekano bazi ifatwa ry’aba barimukazi kandi bamenye ko bamaze imyaka 7 bigisha mu Rwanda.

Yongeyeho ko abayobozi bo mu Rwanda babijeje ko iki kibazo bagiye kukitaho.

Mu gihe impamvu y’itabwa muri yombi ry’aba barimukazi itaramenyekana, abayobozi b’u Rwanda muri Mata birukanye Abagandekazi babiri, Birungi Monique na Kansiime Lilian bo mu Karere ka Ntungamo bari baje gushaka akazi mu Rwanda, nyuma yo gufatwa nk’abari mu gihugu binyuranyije n’amategeko.

Source: Bwiza