Covid-19: Umuyobozi wa Pfizer, Albert Bourla yavuze ko isi izaba yasubiye mu buzima busanzwe nyuma y'umwaka umwe ariko ko abantu bazakenera kujya bikingiza buri mwaka

Covid-19: Umuyobozi wa Pfizer, Albert Bourla yavuze ko isi izaba yasubiye mu buzima busanzwe nyuma y'umwaka umwe ariko ko abantu bazakenera kujya bikingiza buri mwaka

Sep 27,2021

Umuyobozi wa Pfizer ikora urukingo rwa Covid-19, Albert Bourla yatangaje ibi kuri iki cyumweru aho yavuze ko abantu bashobora kuba basubiye mu buzima busanzwe mu gihe cy'umwaka umwe gusa yongeraho ko bishoboka ko abantu bazakenera kujya bikingiza buri mwaka.

Impamvu Albert Bourla yatanze ni uko n'ubwo abantu bazasubira mu buzima busanzwe kandi bakazaba barakingiwe, virus zihinduranyije zo zitazabura bityo ko bigoye cyane kwemeza ko abantu bashobora kuzabaho ubuzima busanzwe nta rukingo kuko izatanzwe zishobora kunanirwa guhanga n'izo virus za coronavurus yihinduranyije gusa ngo ibi ni ukubitega amaso abantu bakareba aho bigana.

Abakora inkingo za covid-19 bakomeje kunengwa kuzigurisha ku biciro bihanitse ibintu bituma zigura umugabo zigasiba undi ndetse ibihugu bikennye kugeza ubu bikaba bitarabasha gukingira na 1/2 cy'abaturage babyo mu gihe ibikize byo bifite za doze zibarirwa mu mamiliyoni zibitse.

Kuri Iki kibazo umuyobozi wa Pfizer yavuze ko atari byo kuko ngo bagurisha inkingo bitewe n'amikoro y'ibihugu ngo byongeye ibihugu bikize nka Amerika bigura izi nkingo bikazita ngira ubuntu ku bihugu bikennye.

Src: CNBC

 

Tags: