UCI yemeje ko shampiona yo gusiganwa ku magare ku isi izabera mu rwanda muri 2025

UCI yemeje ko shampiona yo gusiganwa ku magare ku isi izabera mu rwanda muri 2025

Sep 24,2021

Ishyirahamwe mpuzamahanga rishinzwe umukino w’amagare, UCI, kuri uyu wa 24 Nzeri 2021 ryemeje ko shampiyona y’Isi yo mu 2025 izabera mu Rwanda.

Ni icyemezo cyatangarijwe mu nama y’190 ya UCI yitabiriwe n’abarimo Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Aurore Mimosa Munyangaju na Perezida w’ishyirahamwe ry’uyu mukino muri iki gihugu, FERWACY, Murenzi Abdallah.

UCI yatangaje ko intumwa zayo zasuye u Rwanda, zirasuzuma, zisanga iki gihugu cyujuje ibisabwa kugira ngo cyakire iyi shampiyona.

Amakuru y’uko u Rwanda rwazakira iri rushanwa yari yatangajwe na FERWACY mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Nzeri 2021 ariko habamo urujijo kuko itangazo yari yashyize kuri Twitter yaje kurisiba, ntihamenyekana icyabiteye.

Ni ubwa mbere shampiyona y’Isi y’amagare izaba ibereye ku mugabane wa Afurika.