Umukobwa w'ikizungerezi w'umunyarwandakazi yangirijwe imyanya yibanga muri Nigeria

Umukobwa w'ikizungerezi w'umunyarwandakazi yangirijwe imyanya yibanga muri Nigeria

Sep 23,2021

Amakuri IGIHE gifite ni uko uwo mukobwa w’imyaka 28 yakuriye mu Mujyi wa Kigali. Yamenyaniye n’umugabo kuri Instagram nyuma y’uko amubengutse amaze kureba amafoto ye.

Urukundo rwabaye rwose, umugabo amusaba ko yazamusanga muri Nigeria bagakanira. Umukobwa yabaye incakura, ntiyahita yereka umugabo ko yashidukiye ubuzima bwiza yamubonanaga.

Umugabo yabanje kumubwira uburyo amukunda, ko afite itako ryiza rwose rimwe riteye ubusambo, ariko akamugaragariza ko ari ryo yabonye gusa, ko za gahunda zindi ntazo we akeneye.

Byageze aho amusaba ko yajya kumusura, amwizeza ko azamwoherereza amafaranga yose akeneye. Umukobwa yaranze aratsemba.

Nyamugabo na we ku ikofi yari yiyizeye, akuramo amadolari ayoherereza umukobwa, ati aya uzatege indege, aya uzatege taxis ikugeza ku Kibuga cy’Indege, aya uzaguremo utuvuta duhumura nurangiza inshuti zawe uzisaranganye aya magana angahe.

Bidatinze umukobwa yabonye amafaranga aradagadwa, ati uyu muntu unyizeye gutya, turamutse duhuye ntiyangirira nabi. Bitewe n’ukuntu bavuganaga, yumvaga ari umuntu muzima, aramwizera.

Yahagurutse i Kigali ku manywa ari ku wa Gatatu, ageze i Lagos yakirwa n’umusore neza rwose. Amujyana iwe, barasangira, barishimana, barabyina, barangije baranaryamana.

Ibyo byose byabaga umukobwa yasinze, maze umugabo aza kurabura bagenzi be ati hano niguriye agakoko muze mushikuzeho itako, na bo baraza banashingamo umuheha bashishikaye.

Umukobwa yakangutse atazi iyo ari, yirebye ariyibagirwa, ararira biratinda ahita ashaka uko ataha. Yageze i Kigali aruhukira kwa muganga arivuza kuko yari yangiritse bikomeye mu myanya y’ibanga.

Abakobwa bakunze gutungwa agatoki gukunda ubuzima bworoshye, bwa gisirimu bamwe banga gukora. Bigaragara ko bamwe hari amasomo atari meza babikuramo kuko hari abagenda babyangirikiramo.