Paul Rusesabagina yakatiwe igifungo cy'imyaka 25 naho Sankara akatirwa 20

Paul Rusesabagina yakatiwe igifungo cy'imyaka 25 naho Sankara akatirwa 20

Sep 20,2021

Urukiko kuri uyu wa Mbere rwakatiye Paul Rusesabagina igifungo cy'imyaka 25 na ho Nsabimana Callixte Sankara rumukatira imyaka 20, nyuma yo kubahamya ibyaha bitandukanye bifitanye isano n'iterabwoba.

 

. Paul Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25

. Nsabimana Callixte wiyise Sankara yakatiwe gufungwa imyaka 20

 

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nzeri ni bwo hasomwe umwanzuro w'urubanza rwaregwagamo Rusesabagina na bagenzi be 19 barimo Nsabimana Callxte Sankara na Nsengimana Herman bombi bahoze ari abavugizi b'umutwe wa FLN.

Ibyaha bashinjwaga bifitanye isano n'ibikorwa by'iterabwoba umutwe wa FLN w'impuzamashyaka MRCD Rusesabagina yari akuriye wakoreye ku butaka bw'u Rwanda mu bihe bitandukanye, hagati ya Kamena 2018 n'Ukwakira 2019.

Ibitero uyu mutwe wagabye mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi byaguyemo abantu icyenda na ho batanu babikomerekeramo, mu gihe abaturage batari bake batwikiwe imitungo abandi bagasahurwa.

Uru rubanza rwari rumaze amezi umunani ruburanishwa, rwari runarimo abaturage baregeraga indishyi z'akababaro z'abarirwa muri Frw miliyoni 90.

Paul Rusesabagina yaregwaga ibyaha birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba no kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Yaregwaga kandi gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba, ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba no gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Uyu mugabo wamamaye muri Filime 'Hotel Rwanda' yakatiwe gufungwa imyaka 25 nyuma yo guhamwa na bimwe mu byaha yaregwaga.

Urukiko rwavuze ko mu ibazwa ryo ku wa 31 Kanama 2020, Rusesabagina yemeye ko yateye inkunga FLN. We ubwe yatanze ibihumbi 20 by’ama-Euro.

Rwanashingiye kandi ku buhamya bwatanzwe na Nsabimana Callixte Sankara mu rukiko, ruvuga ko rurebye ibikorwa Rusesabagina Paul yakoze birimo gushing FLN, guha abayobozi bayoboye ibitero, kwemera ko ishyaka rye PDR Ihumure ryateye inkunga ibikorwa byawo, rusanga yarakoze ibikorwa byo gutera inkunga MRCD/FLN. Rwemeye ko ari uruhare yagize mu bikorwa by’iterabwoba.

Rwavuze ko rushingiye ku bimenyetso birimo abapfuye, abasahuwe imitungo, indi igatwika, byerekana ko ibyo bitero byagabwe n’abarwanyi ba FLN.

Rwavuze ko nta cyerekana ko Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte ubwabo bari muri ibyo bitero, n'ubwo bemera ko ari bo batanze uburenganzira ku ngabo zari ziyobowe na Gen Habimana Hamada ndetse bahabwaga raporo y’ibyakozwe.

Nsabimana Callixte Sankara washinjwaga ibyaha 17 we yakatiwe imyaka 20 y'igifungo nyuma yo guhamwa n'ibyaha birimo kuba mu mutwe w’iterabwoba no gupfobya no guhakana Jenoside, ariko rumugabanyiriza igihano ku mpamvu nyoroshyacyaha.