Jose Chameleone yitandukanyije na NUP ishyaka rya Bobi Wine nyuma yo gubabwa imodoka nziza na Museveni

Jose Chameleone yitandukanyije na NUP ishyaka rya Bobi Wine nyuma yo gubabwa imodoka nziza na Museveni

Sep 20,2021

Umuhanzi Jose Chameleone wigeze kwiyamamariza kuba Meya wa Kampala agatsindwa, yatangaje ku mugaragaro ko ari umuyoboke wa nyawe w’ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda, nyuma yo kwakira imodoka nshya yo mu bwoko bwa Range Rover yahawe n’iri shyaka ngo yitandukanye n’ishyaka NUP rya Bobi Wine.

 

Umuhanzi Jose Chameleone yahawe imodoka ihenze na Perezida Museveni

Umuhanzi Jose Chameleone yavuze ko ntaho ahuriye na NUP ya Bobi Wine

 

Uyu muhanzi w’icyamamare muri Uganda no mu karere yatangaje ko atigeze aba umuyoboke wa NUP iyobowe na Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, ariko bikavugwa ko yitandukanyije n’iri shyaka nyuma yo kwakira Range Rover nshya yaturutse muri NRM yagejejweho na murumuna wa Museveni witwa Nzeire Kaguta bakunda kwita Toyota.

Nyuma yo kuyakira kuri iki Cyumweru, itariki 19 Nzeri nk’uko tubikesha Chimpreports, Chameleone yagize ati “ Nshuti yanjye Toyota, ndacyari umuryango wawe,”

Yakomeje agira ati “ Ndacyari NRM ntabvwo ari NUP. Niba mubishidikanya mwashyiraho camera zanyu mukamfata amajwi,”

Ibi uyu muhanzi yabitangaje mu gihe mu ntangiriro z’ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora ya 2021, yakoranaga bya hafi n’ubuyobozi bwa NUP ashaka ko ishyigikira kandidatire ye yo guhatanira umwanya wo kuyobora Umujyi wa Kampala.

NUP ariko yashyigikiye Nabilah Naggayi waje ku mwanya wa kabiri nyuma yo gutsindwa mu matora na Erias Lukwago, usanzwe kuri uyu mwanya. Iyi ngo ikaba ari imwe mu mpamvu Chameleone yitandukanyije na NUP.

Ubwo yakiraga iyi modoka, Chameleone yagiye ku mavi mu rwego rwo gushimira iyi mpano yahawe akabwirwa ko iturutse kuri Chairman w’ishyaka NRM, Perezida Museveni.