Pasiteri Bugingo yahishuye uko amagi yamutandukanyije n’umugore we bari bamaranye imyaka 19

Pasiteri Bugingo yahishuye uko amagi yamutandukanyije n’umugore we bari bamaranye imyaka 19

Sep 20,2021

Umuyobozi w'Itorero ryitwa House of Prayer Ministries International, Pasiteri, Aloysius Bugingo avuga ko uburyo umugore we, Teddy Naluswa Bugingo, yari atazi kumwitaho ngo amutekere amagi cyane umureti, biri mu byatumye batandukana kandi bari bamaranye imyaka 19 babana.

 

Ugutandakana kwa Pasiteri Bugingo na Mama Pasiteri Teddy Naluswa Bugingo n'ubwo ku kiri mu nkiko, Bugingo we avuga ko ubumenyi buke bwo guteka buri mu byatumye atandukana na we.

Bugingo uherutse kurahira ko atazasubirana na Teddy Naluswa Bugingo, kuri Salt TV yavuze ibitandukanye n'ibyo yabwiye urukiko ubwo yasabaga gatanya. Yari yabwiye umucamanza ko umugore we amusuzugura.

Mu kiganiro kinyura kuri Salt TV cyitwa Emisingi, yavuze ko Teddy Naluswa Bugingo yamutekeraga nabi gusa ngo umwe mu bakozi be, Susan Makula Nantaba, wakoraga muri Kompanyi ye yitwa Salt Media Group, yabyitwaragamo neza, bituma amwikundira, amwibagiza umugore we.

Pasiteri Bugingo ati " Abagore bazi gutwara abagabo b'abandi, babatwara ahanini bitewe n'uburyo bazi guteka neza. Uburyo bazi gukaranga inyama y'umwijima cyangwa amagi. Ariko uzi kugira ngo ube woroye inkoko mu rugo, umugore ntagire atya na rimwe ngo agutungure, agutekere umuleti? Ni ibyo kwibazwaho!"

Avuga ko umugore we yaratengamaye ku buryo byageze aho yumva ko yamwegukanye, zimwe mu nshingano zo kwita ku mugabo arazibagirwa. Mu buhamya bwe, yumvikana nk'ukumbuye umuryango we gusa akavuga ko uko umugore we yamutekeraga byagize uruhare rukomeye ngo batandukane.

Pasiteri Teddy Naluswa Bugingo ntacyo aratangaza ku byavuzwe na Bugingo amunenga ku kutamenya guteka by'umwihariko amagi.

Mu 2019, Pasiteri Bugingo nibwo yagannye urukiko rwa Kajjansi muri Kampala, yaka gatanya, kugeza ubu atarahabwa.