Imwe mu mitungo ya Dr Habumuremyi Pierre Damien wahoze ari Minisitiri w'intebe igiye gutetwa cyamunara

Imwe mu mitungo ya Dr Habumuremyi Pierre Damien wahoze ari Minisitiri w'intebe igiye gutetwa cyamunara

Sep 20,2021

Imitungo ya Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe akaba na nyiri Christian University of Rwanda (CHUR), amerewe nabi kuko amasambu ye atatu yashyizwe muri cyamunara kugira ngo hishyurwe amadeni agera muri miliyoni hafi 25 Frw.

 

Ni icyemezo cyafashwe ari muri gereza, kuko mu Ugushyingo 2020 yakatiwe gufungwa imyaka itatu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, anacibwa ihazabu ya miliyoni 892 n’ibihumbi 200 Frw, kubera ibyaha bifitanye isano na Christian University of Rwanda yashinze.

 

Umuhesha w’inkiko urimo kurangiza uru rubanza, Tuyiringire Gilbert, yemereye Taarifa dukesha iyi nkuru ati “dutegereje kureba ko ikoranabuhanga ritwereka niba hari abahataniye kugura uwo mutungo.”

 

Umwe mu mitungo igaragara ku rubuga rwa Leta rukorerwaho cyamunara ni isambu iherereye mu Karere ka Kicukiro mu Umurenge wa Masaka, aho igiciro fatizo cyayo cyagizwe 15,838,000 Frw.

 

Urukiko rwamutegetse kwishyura miliyoni 24.7 Frw, ariko bitewe n’uko byageze mu kwishyura binyuze muri cyamunara, Habumuremyi azishyuzwa amafaranga ashobora kugera muri miliyoni 26 Frw ubariyemo amatangazo atangwa mu kumenyekanisha cyamunara n’ibihembo by’umuhesha w’inkiko.

 

Ku yindi mirima ibiri nta n’umwe wahawe agaciro karengeje miliyoni 5 Frw.

 

Ikinyamakuru Taarifa yamenye ko byose bigamije kwishyura amafaranga Dr. Habumuremyi yahawe n’uwitwa Musoni Evariste, atamwishyuye aza kwitabaza Urukiko rw’ubucuruzi none urubanza rwabaye itegeko.

 

Mu gihe aheruka gutangira kuburana mu bujurire, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kumuhamya n’icyaha cy’ubuhemu, mu gihe yari yakigizweho umwere n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

SRC: Umuryango