Iyo umuntu aguhaye ibiguhagije asagurira n'abandi - Mukarujaganga avuga impamvu umukunzi we atamufuhira

Iyo umuntu aguhaye ibiguhagije asagurira n'abandi - Mukarujaganga avuga impamvu umukunzi we atamufuhira

Sep 17,2021

Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Mujawamariya Hyacinthe uzwi nk Mukarujanga yabyaranye mu kwezi gushize n’umuhanzi ukizamuka Sano Adolphe ’True Boy’ yafashaga mu muziki.

 

. Mukarujanga yabyaranye n'umusore urangije amashuri yisumbuye

. Mukarujanga ateganya kubaka urugo mu myaka 5 iri imbere

. Sano Adolpfe yavuze ko yitegura kurushinga na Mukarujanga

 

Mukarujanga yabwiye shene ya X Large TV yo kuri You Tube ko yasabye uyu muhanzi ko babyarana abyakira neza.

 

Ati “Byanze bikunze hari ukuntu mubana hakaba ibintu muteganya nubwo muba mutabyiha….Iyo mubana muba muvuga ko umwana ashobora kuboneka.Mbimubwiye byanze bikunze byaramutunguye ariko abyakira neza kuko twabishakaga.”

 

Uyu mugore yakomeje avuga ko mu myaka itanu aribwo bazatangaza niba bazabana nk’umugabo n’umugore gusa uyu musore we yavuze ko bari kubitekereza vuba kuko bose baba iwabo.

 

Uyu musore wabyaranye na Mukarujanga, arangije amashuri yisumbuye muri uyu mwaka wa 2021.

 

True Boy ni umusore mushya mu muziki. Yakoze indirimbo zirimo Ibituzura yakoranye na Social Mula na Nkufashe mu gihe Mukarujanga yamenyekanye muri filime ‘Haranira kubaho’ hamwe na ba Samusure n’abandi.

 

Mukarujanga wavuze ko mu myaka 5 aribwo yazabana n’uyu musore nibaramuka bakiri kumwe,yari asanzwe afite umwana yabyaye muri 2014.

 

Yavuze ko uyu musore atamufuhira kuko ngo “iyo umuntu aguhaye ibiguhagije asagurira n’abandi.”