Volleyball: U Rwanda rwarezwe gukinisha abakinnyi badafite ibyangombwa mu ikipe y'igihugu y'abagore

Volleyball: U Rwanda rwarezwe gukinisha abakinnyi badafite ibyangombwa mu ikipe y'igihugu y'abagore

Sep 17,2021

Umukino w’ u Rwanda na Senegal mu gikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagore,wari uteganyijwe kuba kuri uyu wa Kane saa 18:00 wasubitswe nyuma y’uko Morocco ireze u Rwanda ko rwakinishije abakinnyi bakomoka muri Brazil, kandi barakiniye icyo gihugu bavukamo.

 

. Umukino wagombaga guhuza u Rwanda na Senegal wasubitswe

. U Rwanda rwarezwe gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brazil kandi barakiniye iki gihugu

. Impamvu yatumye umukino w'u Rwanda na Senegal usubikwa yamenyekanye

 

Ibi na Nigeria yahise ibyuririraho irega u Rwanda gukinisha aba bakobwa 4 batujuje ibyangombwa.

 

Nigeria yatsinzwe n’u Rwanda amaseti 3-0,yanditse iyi baruwa ku wa 15 Nzeri,isaba ko amanota u Rwanda rwabonye rumaze kubatsinda rwayamburwa bakayahabwa.

 

Muri iyi baruwa,Nigeria yavuze ko u Rwanda rwakoresheje abakinnyi badafite ibyangombwa barimo Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bose bakomoka muri Brazil.

 

U Rwanda rwari gukina na Senegal mu mukino wa 3 wo mu itsinda A,rwamaze kwizera gukina ½ nyuma yo gutsinda imikino ibiri ibanza, ariko rwasabwaga gushimangira ko ruzamuka nk’ikipe ya mbere kugira ngo ntiruzahure na Cameroun ifite irushanwa riheruka ndetse ikaba ihabwa amahirwe yo kuryisubiza.

 

Ni inshuro ya mbere Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brazill, bari bakiniye u Rwanda.

Hari inama iri kuba yiga kuri iki kibazo ndetse haraza kumenyekana umwanzuro.