Gen. Milley yisobanuye ku bugambanyi ashinjwa bwo guca inyuma Donald Trump yafataga nk'umusazi nyuma yo gutsindwa amatora

Gen. Milley yisobanuye ku bugambanyi ashinjwa bwo guca inyuma Donald Trump yafataga nk'umusazi nyuma yo gutsindwa amatora

Sep 16,2021

Umugaba w'ingabo za USA, Gen. Milley, yisobanuye ku makuru yasohotse mu gitabo kiswe "Peril - Akaga gakomeye" avuga ko yagiranye ibiganiro rwihishwa n'umugaba mukuru w'ingabo z'Ubushinnwa, Gen. Li Zuocheng.

Ubwo Donald Trump yatsindwaga amatora yegukanwe na Joe Bidden, benshi batangiye gukemanga imyitwarire ye cyane cyane ubwo yahakanaga ibyavuye mu matora ndetse bikaza gutuma inyubako ikoreramo inteko nshingamategeko Capitol igabwaho igitero.

Nyuma yo kubona ibi Gen. Miley wari ufite impungenge yaketse ko Donald Trump ashobora kugaba igitero ku Bushinwa cyangwa ahandi kugirango agerageze kuguma ku butegetsi ari ho byaturutse guhamagara mugenzi we Gen. Li Zuocheng ngo amuhumurize.

Mu bindi bivugwa ni uko Gen. Miley yakoresheje inama abasirikare bakuru akabasaba ko mu gihe Donald Trump yategeka ko hagabwa igitero hifashishijwe ibisasu kirimbuzi, bagomba kubanza kubimumenyesha.

Aya makuru afatwa na benshi nk'ubugambanyi ndetse no kusuzugura inzego za gisivire ziba zarashyizweho n'abaturage bityo bagasaba ko yakwirukanwa. Muri aba harimo Senateri Marco Rubio wanamaze kwandikira Joe Biden amusaba kwirukana Gen. Milley.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Gen Milley yisobanuye avuga ko guhamagara Gen. Li Zuocheng byari mu nshingano ze nk'ukuriye ingabo za Amerika.

Umunyamabanga muri White House ushinzwe gutangaza amakuru, Jen Psaki yavuze ko Perezida Joe Biden atewe ishema n'ibyo Gen. Milley yakoze bijyanye n'umwanya w'ubuyobozi afite, gukunda igihugu ndetse no kudatatira itegeko nshinga.

Yongeyeho ko Joe Biden atewe ishema no kuba Gen Milley akomeje akazi ke.