Abakobwa banjye bari bagiye kunyica ntagejeje imyaka 100 - Perezida Museveni

Abakobwa banjye bari bagiye kunyica ntagejeje imyaka 100 - Perezida Museveni

Sep 16,2021

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yavuze ko yizeye kuzageza ku myaka 100, nyuma y'uko abakobwa be avuga ko bari bagiye gutuma atayigezaho bisubiyeho bakareka kotsa imisatsi yabo.

 

. Perezida Museveni yizihije isabukuru y'imyaka 77

. Museveni yavuze ko yizeye kugira imyaka 100 

. Perezida Museveni arabura imyaka 23 gusa ngo yuzuze imyaka 100

. Umugore wa Perezida Museveni yamuteye imitoma ku isabukuru ye

 

Museveni yabigarutseho ejo ku wa Gatatu ubwo yizihizaga imyaka 77 y'amavuko.

Ibi bivuze ko uyu mukuru w'Igihugu cya Uganda abura imyaka 23 akuzuza imyaka 100, ya yindi urubyiruko rw'ubu rwamaze kwishyiramo ko kuyigezaho ari ibidashoboka.

Bitandukanye n'ibyo abenshi mu rubyiruko rwinshi bibwira, Museveni we yavuze ko hari icyizere cy'uko azageza kuri iriya myaka nyuma y'uko abakobwa be bari bagiye gutuma yicwa n'agahinda bisubiyeho.

Ashimira abamugeneye ubutumwa bumwifuriza isabukuru nziza yagize ati: "Mwakoze nshuti ku kunyifuriza ibyiza, ku butumwa bwiza ku isabukuru yanjye y'amavuko."

"Hambere nabwiye Matia Kasaija [Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi muri Uganda] ko abakobwa banjye bagiye kunyica mbere y'uko ngeza ku myaka 100, niba bari bakomeje 'kotsa' imisatsi yabo. Ubu imisatsi yabo bayigize nk'iya nyina. Ubu ndatekanye."

Museveni si we wenyine ufite icyizere cyo kugeza ku myaka 100 kuko na Madamu we ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza yamubwiye ko yifuza ko bazageza ku myaka 100 bari kumwe.

Ati: "Dukomeje gushima Imana ku bw'ubuzima bwawe, imbaraga n'ineza ikomeje kukugirira. Ugire isabukuru nziza n'umwaka w'umugisha. Museveni, uri ibuye ry'insanganyarukuta ryanjye, inshuti yanjye nziza, umuherekeza w'ubuzima bwanjye bwose. Ndifuza kugezanya nawe ku myaka 100!"