Bobi wine yaburiye Perezida Museveni ko ashobora kuvaho nka Omar Al-Bashir cyangwa Alpha Conde

Bobi wine yaburiye Perezida Museveni ko ashobora kuvaho nka Omar Al-Bashir cyangwa Alpha Conde

Sep 15,2021

Kuri uyu wa kabiri, perezida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi (NUP), Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine yagize ati: '' Ni ikibazo cy’igihe gusa kandi Perezida Museveni azarangirira mu mwanda w'amateka. "

Bobi Wine, wavuganaga n’umunyamakuru Marc Perelman wa France24 ari muri Afurika y’Epfo, yavuze ko Perezida Museveni ari mu nzira yo kuzarangira nk’abantu nka Robert Mugabe, Omar Al-Bashir ndetse na Alpha Conde, uherutse guhirikwa muri Guinea.

Bobi Wine ati “Amateka ya vuba yerekana uburyo abanyagitugu bose bakoze kandi bitwara nka Museveni barangira. Bwana Museveni yatweretse inzira imwe y'abanyagitugu bose bo muri Afurika baza mu izina ry'impinduramatwara ariko bakamanuka mu gasuzuguro basuzuguritse”.

Yakomeje agira ati “ Byarakozwe mu bihugu byinshi bya Afurika kandi nta gushidikanya bishobora no gukorwa muri Uganda,”

Abajijwe niba atekereza ko Bwana Museveni azarangiza manda ye ya gatandatu y'imyaka 5, Bobi Wine yagize ati: '' Yakoze gusa ibyo abandi banyagitugu bose bakora bibanda ku gukomeza gukomera ku butegetsi kandi ibyo byose bibangamira Abagande. Yahinduye itegeko nshinga inshuro nyinshi. Iteka bigira iherezo ridashimishije. "

Avuga ku cyo yita amarorerwa yabaye mbere na nyuma y’amatora, Bobi Wine yashinje Umuryango Mpuzamahanga kwirengagiza byimazeyo ukuri kw’ibibera muri iki gihugu cyo muri Afurika y’iburasirazuba.