Hahishuwe uko Perezida Donald Trump yaba yari agiye gutera Ubushinwa. Gen. Milley wagerageje guhagarika iyi ntambara arasabirwa ibihano

Hahishuwe uko Perezida Donald Trump yaba yari agiye gutera Ubushinwa. Gen. Milley wagerageje guhagarika iyi ntambara arasabirwa ibihano

Sep 15,2021

Kubera gutinya guhubuka kwa Perezida Donald Trump mu gihe manda ye yari irimo kugera ku musozo, Umugaba Mukuru w’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahamagaye kuri telephone, ku itariki ya 30 Ukwakira n’itariki ya 8 Mutarama, mugenzi we w’u Bushinwa amwizeza ko Amerika itazatera u Bushinwa nk’uko byahishuwe mu gitabo “Peril”, ugenekereje mu Kinyarwanda wakwita nk’”Akaga gakomeye”.

Iki gitabo gishya kije gushimangira gushidikanya kwari gusanzwe ku mitekerereze y’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump mu minsi ya nyuma ya manda ye. Abanyamakuru b'ikinyamakuru Washington Post, Bob Woodward na Robert Costa, mu gitabo cyabo "Peril", cyenda gusohoka, bavuga ko, Umuyobozi mukuru w'ingabo z’Amerika, Gen. Mark Milley, wari ufite impungenge, yaba yarafashe ingamba rwihishwa kugira ngo akumire intambara yashobokaga hagati ya USA n’u Bushinwa.

Bimwe mu bikubiye muri iki gitabo byashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, itariki 14 Nzeri na Washington Post na CNN, umugaba mukuru yahamagaye mugenzi we w’u Bushinwa, Gen. Li Zuocheng, inshuro ebyiri: ku ya 30 Ukwakira, mbere gato y’amatora ya perezida w’Amerika, no ku ya 8 Mutarama, iminsi ibiri, nyuma yuko abashyigikiye Donald Trump bateye Capitol. Iperereza ry’Amerika ryanzuye ko Ubushinwa bufata ko igitero cy’Amerika kiri hafi.

Bwa mbere kuri telephone Gen. Milley yabwiye mugenzi we ati: "Gen. Li, ndashaka kukwizeza ko Leta ya Amerika ihagaze neza kandi ko byose bizagenda neza", nk'uko iki gitabo gishingiye ku buhamya bw'abayobozi 200 b'Abanyamerika bagizwe ibanga kivuga, yakomeje agira ati "Ntabwo tugiye gutera cyangwa kubakoraho ibikorwa bya gisirikare."

Gen. Milley yongeye guhamagara mugenzi we nyuma y’amezi abiri nyuma y’igitero ku nteko ishinga amategeko ya Amerika, Capitol, mu gihe Donald Trump yari ataremera ko yatsinzwe na Joe Biden. Icyo gihe yagize ati “ Ibintu byose bimeze neza. Ariko demokarasi rimwe na rimwe ibamo akajagari,”

Ikiganiro na Nancy Pelosi nacyo cyabigarutseho

Uku guhamagara umugaba w’ingabo z’u Bushinwa bwa kabiri kwabaye nyuma yo kuganira kuri telefone na Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Nancy Pelosi, washakaga kumenya neza ko Donald Trump adashobora gukoresha code y’intwaro za kirimbuzi.

Madamu Pelosi yari yatangaje ku mugaragaro iby’uku kuvugana, mu ibaruwa yandikiye itsinda rye ry’abadepite, ariko atiriwe atanga ibisobanuro byinshi.

Pelosi yarabazaga ati: "Ni izihe ngamba zishoboka zo kubuza perezida utuzuye gutangiza intambara cyangwa kubona kode no gutegeka igitero cya kirimbuzi?"

Yongeyeho ati: "Niba adashobora no kubuza gutera Capitol, ninde uzi ikindi yakora?" "Yarasaze. Uzi ko yasaze (...), kandi ibyo yakoze ejo ni ikindi kimenyetso cyerekana ko yasaze."

Gen. Milley yamusubije agira ati: "Ndemeranya nawe rwose." Yongeyeho ko uruhererekane rw’ubuyobozi ku bijyanye n’ikoreshwa ry’intwaro kirimbuzi runyura mu "bugenzuzi bwinshi" kugira ngo hirindwe ko perezida yakoresha nabi igisasu cya kirimbuzi.

Ku rundi ruhande, Gen. Milley yakoresheje inama abayobozi b’ingabo bose, ashimangira ko Donald Trump naramuka ategetse igitero cya kirimbuzi, agomba kubanza kubimenyeshwa. Yasabye abasirikare bakuru bose bari bateraniye aho kwemeza ko babyumvise neza, nk’uko abanyamakuru Woodward na Costa, bakomeza bavuga ko habaye igisa nk "indahiro".

Yasabye kandi umuyobozi wa CIA icyo gihe, Gina Haspel, hamwe n’umuyobozi mukuru w’ubutasi bwa gisirikare, Paul Nakasone, gukurikiranira hafi imyitwarire idakwiye ya Donald Trump.

Abanditsi ba "Peril" bati "Bamwe bashobora gutekereza ko Milley yarenze ku bubasha bwe akiha ububasha burenze ariko yari azi neza ko akora ibikenewe "kugira ngo hatabaho gucika kw’amateka mu rwego mpuzamahanga, hakaba intambara y'impanuka n'u Bushinwa cyangwa abandi, kandi ko intwaro za kirimbuzi zitakoreshwa".

Gen. Milley, kimwe na Gina Haspel, batinyaga ko Donald Trump yagaba igitero ku Bushinwa cyangwa Iran kugira ngo bitere ikibazo bityo agerageze kuguma ku butegetsi.

<strong>Senateri Marco Rubio yasabye ko umugaba w’ingabo yeguzwa</strong>

Donald Trump yakunze kunenga cyane Gen. Milley. Umuherwe w’umusenateri w’Umurepubulikani Marco Rubio mu itangazo yasohoye yagize ati: "Ndakeka ko azaburanishwa ku bugambanyi niba yaravuganye na mugenzi we w'u Bushinwa aciye inyuma ya perezida."

Uyu musenateri uhagarariye Florida yanenze ibikorwa bya Gen. Milley, ahamagarira Perezida Joe Biden guhita amukura ku nshingano ze zo kuba umugaba mukuru w’ingabo.

Mu ibaruwa ifunguye Senateri Rubio yagize ati: "Gen. Milley yagerageje guha impamvu imyitwarire ye yemeza ko gushishoza kwa gisirikare gushyira mu gaciro kuruta ukw'ubuyobozi bwa gisivili."

 Ati "Uru ni urugero rubi Gen. Milley n'abandi bashobora guha agaciro mu bihe biri imbere. Bishobora guhungabanya ihame ryashyizweho mu gihugu cyacu ko abasivili bafite ijambo ku gisirikare."