Lt. Gen. Muhoozi umuhungu wa Perezida Museveni yavuze ko nta munsi byamutwara ngo abe yashyize ku murongo abasirikare bamenze nk'aba Guinea

Lt. Gen. Muhoozi umuhungu wa Perezida Museveni yavuze ko nta munsi byamutwara ngo abe yashyize ku murongo abasirikare bamenze nk'aba Guinea

Sep 15,2021

Umuhungu wa Perezida wa Uganda usanzwe ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yavuze ko babasha gushyira ku murongo abasirikare bameze nk’abo muri Guinée Conakry baherutse guhirika Alpha Condé ku butegetsi.

 

Gen. Kainerugaba mu butumwa yatambukije kuri Twitter kuri uyu wa 14 Nzeri 2021, yavuze ko Perezida Museveni abibasabye, ibi babikora mu gihe kitageze ku munsi umwe gusa. Ati: “Umugaba w’Ikirenga wacu abidusabye, ntabwo UPDF byayisaba umunsi kugira ngo ishyire ku murongo abasirikare bigometse nk’abo muri Guinea-Conakry.”

 

Uyu musirikare atanze ubu butumwa nyuma y’aho na Perezida Museveni yumvikanye yamaganira kure abahiritse Condé ku butegetsi bwa Guinée, anabasaba gufatirwa ibihano n’imyiryango mpuzamahanga birimo gukurwa ku butegetsi.

 

Uyu Mukuru w’Igihugu mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Marc Perelman wa France 24, i Kampala, yuamubwiye ko aba basirikare “bakwiye kuvaho, bakwiye kugenda” kuko ngo igikorwa bakoze atari igisubizo ku bibazo igihugu gifite.

 

Alpha Condé yahiritswe ku butegetsi tariki ya 5 Nzeri 2021. Abasirikare kabuhariwe bayobowe na Col. Mamady Doumbouya bamuhiritse, bamusabye gusinya urwandiko rwemeza ko yeguye arabyanga, avuga ko aho kubikora yakwemera akicwa.