Isi ntisakaye buri wese yanyagirwa! Yabaye icyamamare kitabazwa n'abarimo Jennifer Lopez na P Diddy none ubu yibera mu muhanda - AMAFOTO

Isi ntisakaye buri wese yanyagirwa! Yabaye icyamamare kitabazwa n'abarimo Jennifer Lopez na P Diddy none ubu yibera mu muhanda - AMAFOTO

Sep 14,2021

Ubuzima buhinduka mu kanya nk'ako guhumbya. Ibi bikwereka ko isi inyerera umuntu agomba kugenda gacye ntagwe. Hari ababona amafaranga bazi ko barenze uruhombero bakayarya nabi nk'uko umukobwa witwa Suzy Perez yabaye icyamamare mu kubyina no mu mideli aho yanitabajwe n'abarimo Jennifer Lopez ubu akaba arara mu mihanda.

 

 

Suzy Perez yahoze ari umunyamideli akaba n'umubyinnyi kabuhariwe, mu myaka ya za 2000, yari ikirangirire yishyurwa n'ibyamamare kugira ngo agaragare mu ndirimbo zabo anasarura agatubutse mu kumurika imideli. Amafaranga yose yabonye yamupfiriye ubusa dore ko yanywaga inzoga nyinshi n'ibiyobyabwenge byinshi birangira ubwonko butokowe amera nk'ufite uburwayi bwo mu mutwe.

 

Suzy yari icyamamare arya nabi amafaranga yakoreye

 

Suzy ukomoka muri Repubulika ya Dominikani, yimukiye muri Amerika afite inzozi zo kuba mu myidagaduro. Inzozi ze zaje kuba  impamo aramamara aho amakuru avuga ko yifashishijwe mu ndirimbo zitandukanye za Jennifer Lopez, umuraperi P Diddy na Sean Combs n'abandi. Suzy kandi yaryamanaga n'abaherwe gusa akishyurwa akayabo ariko ntiyatekereje kubivamo ngo yiteze imbere.

 

 

Mu mpeshyi ya 2019, uyu mukobwa yasagutswe n'ibiyobyabwenge ku rwego rwo hejuru abura igaruriro. Yatangiye kutagira icyo atinya, amafaranga yarayariye yose arashira, yadukira kuba mu mihanda asabiriza. Ibiyobyabwenge byinshi yakoresheje nabyo byamugizeho ingaruka biyobya ubwenge bwe amera nk'ufite uburwayi mu mutwe, ubu ubuzima bwe busigaye ari ubwo kwibera ku muhanda asabiriza.

 

Suzy yari mu ba nyamideli babyiniraga rurangiranwa mu muziki Jennifer Lopez

 

Suzy ubu arara mu mihanda ahantu yanyuraga bafotora nk'icyamamare