Burundi: Imbonderakure n'abasirikare benshi boherejwe mu ntara ya Cibitoke nyuma yo kwikanga igitero cy'inyeshyamba

Burundi: Imbonderakure n'abasirikare benshi boherejwe mu ntara ya Cibitoke nyuma yo kwikanga igitero cy'inyeshyamba

Sep 12,2021

Kuva kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Nzeri 2021, abasirikare n’abapolisi benshi batamenyerewe bitwaje imbunda zikomeye hamwe n’imbonerakure (urubyiruko rwo mu ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD) bagaragaye ku mupaka w’u Burundi na Congo muri komine ya Buganda na Rugombo Intara ya Cibitoke (Amajyaruguru y’Uburengerazuba bw’Uburundi).

 

Amakuru atangwa n’umwe mu basirikare yemeza ko babonye amakuru ababwira ko inyeshyamba zo mu Burundi zifite icyicaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zigiye gutera u Burundi.

 

Nkuko Ikinyamakuru SOS Media Burundi cyabitangaje,imisozi ya Kagazi na Rusiga yo muri komine Rugombo hamwe n’imisozi ya Ruhagarika ,Gasenyi, Kaburantwa na Nyamitanga yose yo muri komine Buganda yuzuyeho abasirikare baje gutegereza umwanzi ngo niyibeshya bamuhe isomo.

 

Nkuko bivurwa n’umusirikare ukorera mu ntara ya Cibitoke, nuko abakongomani batuye mu bice bya Lemera na Gahanda ku kiyaya cya Rusizi,mu karere ka Uvira aribo batanze amakuru ku gisirikare cy’u Burundi ko barikanura umwanzi ashobora kubaca mu rihumye agatera igihugu cy’u Burundi yinjiriye mu makomine ya Buganda na Rugombo yo mu ntara ya Cibitoke.

 

Yagize atiˮ Biraboneka ko imitwe irwanya Leta y’u Burundi irimo kwitegura gutera igihugu, ni yo mpamvu twahawe amakuru hanyuma dufata icyemezo cyo gucunga umutekano bikomeye ku mupaka‟.

 

Amakuru aturuka mu Burundi avuga ko abaturage bo ku musozi Nyamitanga batashywe n’ubwoba nyuma yo kubona abashinzwe umutekano batari bamenyerewe bari kumwe n’imbonerakure zitwaje imipanga hamwe n’ibihiri.

 

. Ibintu 5 umukobwa akorera umusore akunda by'ukuri gusa

Ibintu 5 wakora bikagufasha kwigarurira umutima w’umukobwa akagukunda akakwimariramo wese

Itsinda ry'abagore ryiyemeje kurimbura ubuhangange bwa Cristiano Ronaldo ryakoze igikorwa gikomeye ubwo Manchester United yakinaga na Newcastle

. Cristiano Ronaldo yatangaje icyo abantu bakwiye kwitega nyuma yo gutsindira Manchester United ibitego 2 ku mukino wa mbere akinnye

 

Umwe yagize ati "Twatekereje ko ari igitero. Byongeye kandi, ntitwumva impamvu abashinzwe umutekano baherekejwe n’Imbonerakure zitwaje imihoro n’ubuhiri."

 

Ushinzwe ikigo cya gisirikare cya Cibitoke hamwe na komiseri wa polisi mu ntara ya Cibitoke bahumurije abaturage bo muri utwo duce turimo abashinzwe umutekano benshi , ko batagira ubwoba kuko ari ibintu bisanzwe byakozwe, ariko basabwa gutungira urutoki umuntu wese utamenyerewe babonye muri ako karere.