Lantos nyuma yo gusabira Busingye ibihano, yasabye u Bwongereza kumwma uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri iki GIhugu

Lantos nyuma yo gusabira Busingye ibihano, yasabye u Bwongereza kumwma uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri iki GIhugu

Sep 12,2021

Umuryango Lantos wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wigeze gusabira ibihano uwari Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, Busingye Johnston umushinja uruhare rukomeye mu guta muri yombi Paul Rusesabagina mu buryo wise ‘kumushimuta’, wasabye u Bwongereza kumwanga nka Ambasaderi.

 

. Lantos ikomeje gushinja Busingye uruhare  mu cyo yita ishimutwa rya Rusesabagina

. Lantos yasabiye Busingye ibihano kuri ubu ntishaka ko aba Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza

. Rusesabagina Paul ukurikiranweho ibyaha birimo iterabwoba yasabiwe gufungwa burundu

 

Katrina Lantos Swett uyoboye uyu muryango ‘uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubutabera’ tariki ya 10 Nzeri 2021 yandikiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Dominic Raab amusaba ko atakwemerera Busingye guhagarira u Rwanda muri iki gihugu, ngo ashingiye ku bimenyetso byerekana uruhare rw’uyu munyamategeko mu ‘ishimutwa’ rya Rusesabagina.

Katrina mu butumwa yanageneye umuryango Commonwealth, yagize ati: “Turasaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Dominic Raab n’ibiro by’iterambere rya Commonwealth kwamaganira kure ishyirwaho rya Ambasaderi mushya w’u Rwanda.”

Yanasabye u Bwongereza ko bwakora iperereza ku cyo wise akarengane Rusesabagina yagiriwe ubwo yatabwaga muri yombi avuye i Dubai mu mpera za Kanama 2020, n’uruhare Busingye yaba yaragizemo.

Busingye mu biganiro bibiri yagiranye na Al Jazeera muri Gashyantare 2021, yatangaje ko nta ruhare Leta y'u Rwanda yagize mu kugeza Rusesabagina muri iki gihugu, avuye i Dubai, ko ahubwo yashutswe n'inshuti ye yakorwagaho iperereza n'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB. Byamenyekanye ko iyi nshuti ari Pasiteri Niyomwungere Constantin ukomoka mu Burundi.

Yasobanuye kandi ko Leta yishyuye indege yamugejeje i Kigali, mu buryo bwo gufasha Niyomwungere kuzuza umugambi wo kumugeza muri iki gihugu.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yakuye Busingye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera tariki ya 31 Kanama 2021. Icyo gihe yahise amugira Ambasaderi w’iki gihugu mu Bwongereza, asimbura Ambasaderi Yamina Karitanyi.

Bwiza