Uganda yatumiye u Rwanda mu nama yo kuganira ku mwuka mubi bifitanye, rurayihakanira

Uganda yatumiye u Rwanda mu nama yo kuganira ku mwuka mubi bifitanye, rurayihakanira

Sep 11,2021

Guverinoma ya Uganda iheruka gutumira iy'u Rwanda mu nama yo kuganira no gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano yasinwe muri 2019 yo kurangiza umwuka mubi uri hagati y'ibihugu byombi rigeze.

Uganda yatumiye u Rwanda binyuze mu ibaruwa yoherejwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'iki gihugu, Gen Jeje Odongo, yakirwa na mugenzi we w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

The East African dukesha iyi nkuru ivuga ko u Rwanda rwakiriye iyi baruwa ku wa 30 Kanama, gusa rukaba nta gahunda rufite yo kuganira na Uganda muri iki gihe nk'uko byatangajwe na Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga.

Ati: "Nta nama kuri ubu iteganyijwe, ariko u Rwanda ruhora rwiteguye gukurikira inzira y'ibiganiro ku bibazo byagaragajwe. Icyakora ibibazo biracyakomeza kubera ko Uganda igikomeje gushimuta, guta muri yombi, kwica urubozo no kwirukana Abanyarwanda".

Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda yakomeje agira ati: "Nkuko twabivuze kenshi, ibintu bizagenda neza mu gihe cyose Uganda izaba yahagaritse gufasha imitwe ya politiki n'iyitwaje intwaro irwanya u Rwanda, no gukwirakwiza amakuru y'ibihuha ku kutumvikana kw'ibihugu byacu byombi."

Magingo aya ibibazo birimo kunekana, gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro no guhohotera abaturage ni bimwe mu bigaragazwa nk'imbarutso y'iyangirika y'umubano w'ibihugu byombi rimaze imyaka ine.

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda mu kiganiro aheruka kugirana n'umunyamakuru Marc Perelman wa France 24, yanagaragaje ifunga ry'imipaka nk'indi mpamvu ituma ibihugu byombi bitajya imbizi.

Ati: "Twagiranye ibiganiro mu gihe kirekire gishize ku buhuza bwa Angola mu myaka mike ishize. Sinigeze mbona umupaka ufungurwa."

Perezida Museveni kandi yanakomoje ku birego mu minsi yashize byashinje u Rwanda kumviriza bamwe mu bayobozi bakuru ba Uganda rwifashishije logiciel ya Pegasus, avuga ko ibyo "ni uguta igihe".

Ibijyanye no kuba Uganda ishinja u Rwanda kuyineka byafashe indi ntera mu minsi ishize, ubwo Umuyobozi wa Kaminuza ya Victoria y'i Kampala, Dr Lawrence Mugisha yatabwaga muri yombi ashinjwa kuba maneko w'u Rwanda, gusa nyuma akaza kurekurwa.

Perezida Paul Kagame ku rundi ruhande mu kiganiro na RBA ku wa 05 Nzeri, yashinje Guverinoma ya Uganda gukomeza guhutaza Abanyarwanda baba muri kiriya gihugu.

Ati: "Nta munya-Uganda uhura n'ibibazo mu Rwanda, ariko mu by'ukuri Abanyarwanda bajya hariya baba bafite ubwoba. Bamwe banicujije icyatumye basura Uganda mu gihe abandi bamugaye kubera uburyo bafatwa bagakorerwa iyicarubozo. Bigaragara ko ibi bikorwa biri mu bigize Politiki yabo, kuri ubu ntibanagihisha iki kintu."

Umwuka mubi w'u Rwanda na Uganda watumye abaturage batari bake b'ibihugu byombi, ku buryo kuva muri Werurwe 2019 u Rwanda rwashyikirije kiriya gihugu imirambo itandatu y'abaturage bacyo baguye ku butaka bwarwo, mu gihe umubare w'Abanyarwanda baguye muri Uganda bigizwemi uruhare na leta utazwi.

Kuva mu myaka ibiri ishize abakuru b'ibihugu byombi bahuye inshuro enye ku buhuza bwa Angola na RDC, gusa ibiganiro bigamije kusubiza mu buryo uriya mubano bagiranye nta cyo biratanga.

SRC: Bwiza