Bugesera: Abaturage bahishuye icyatumye Meya akubitwa, bamushinja kurengera no kwica umuco nyarwanda

Bugesera: Abaturage bahishuye icyatumye Meya akubitwa, bamushinja kurengera no kwica umuco nyarwanda

Sep 10,2021

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Ikoni mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera, ahaherutse gukubitirwa Umuyobozi wa kariya Karere, Richard Mutabazi, bavuze uko byagenze kugira ngo akorerwe ririya hohoterwa icyakora na we bakamugaya kurengeera kuko ibyo yakoze binyuranyije n’umuco nyarwanda.

 

* Bamwe ngo Mayor ntibari banamuzi

* Bamushinja kuba yaraje abatera ubwoba akanamena inzoga z’abaturage

. Meya wa Bugesera yakubiswe azira kumena inzoga z'ubukwe

. Abaturage bavuze icyatumye Meya wa Bugesera akubitwa

 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruherutse gutangaza ko rwataye muri yombi abantu babiri barimo Umuyobozi w’Umudugudu wa Ikoni uherereye mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera bakurikiranyweho ibyaha gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta.

 

Byatangajwe ko muri bariya bantu babiri bafunzwe, harimo umuturage wakubise inkoni Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi.

 

Abaturage bo mu gace Mayor Richard Mutabazi yakubitiwemo baganiriye na UKWEZI TV  dukesha iyi nkuru basobanuye uko byagenze.

 

Umwe muri aba baturage avuga ko Mayor yakubiswe ku itariki 28 Kanama 2021 umuyobozi w’Umudugudu yashyingije umukobwa bugacya ari bujye kugera mu rugo rushya rw’abana.

 

Ubwo bagombaga kujya gusura urugo rushya, ahagana saa cyenda z’umugoroba, ngo bagiye kubona babona imodoka iraje iraparika hahita havamo umugabo [Mayor] ahita yinjira mu nzu yo kwa Mudugudu asangamo abantu batandatu arasohoka ajya mu gikari ahasanga abandi ubundi ahita ahamagara umuyobozi w’Umudugudu bajyana ku rugo rw’umuturanyi witwa Nsabimana ahasanga inzoga ziri mu majerekani ahita azimena.

 

Ngo yahise ahindukira agaruka kwa Mudugudu amusaba gusohora inzoga yari yenze zagombaga kujyanwa mu muhango w’ubukwe.

 

Uyu muturage yagize ati “Mudugudu arazisohora nanjye nari mpari, Mayor atangiye guterura ndamubwira nti reka nguteruze arambwira ati zana izo nanjye nziterure mfite amaboko araterura araza dore aho inyuma yanyu ni ho yazimennye, amena amajerekani atatu y’ikigage n’abiri n’igice y’urwagwa.”

 

Ngo yahise asubira ku mudoka ubwo abaturage bari bamaze kuza gushungera ari benshi ahita ababaza ngo “uwo bibabaje nashyire akaboko hejuru” ariko habura n’umwe ubitinyuka icyakora umusaza wari uhari ngo yaramubwiye ati “ibintu ukoze mu muco wa kinyarwanda ntibibaho, kumena inzoga zavugiweho imisango umuntu yashyingije umwa ibyo bintu birakurikirana.”

 

Uyu muturage akomeza agira ati “Haturuka inkonkobotsi haruguru y’umuhanda amukubita igiti cya mbere amukubita n’icya kabiri, abaturage barayisingira barayifata.”

 

Ngo abaturage bahise batangira gukubita uwo muturage wari ukubise Mayor ariko arababuza ubundi baramureka ahita akizwa n’amaguru ubundi Mayor asaba ko bamushaka ndetse ngo abwira na Mudugudu ko nataboneka ari we ajyana ngo akazamurekura ari uko undi yabonetse.

 

Ngo koko Mudugudu ni we bahise bajyana baramufunga ndetse wa muturage wakubise Mayor aza kuboneka ariko ngo Umuyobozi w’Umudugudu ntiyigeze arekurwa.

 

Mayor avugwaho kurengeera

Aba baturage bavuga ko na bo bababajwe no kuba uriya Muturage yarakubise Mayor icyakora na we bakamunenga kuko yaje ari wenyine agakora biriya bikorwa babona nk’icyasha cyo konona umuco nyarwanda.

 

Umuyobozi w’Isibo ibi byabereyemo, avuga ko Umuyobozi w’Umudugudu yabirenganiyemo kuko nta ruhare yagize mu ikubitwa rya Mayor ndetse ko n’ikimenyimenyi asanzwe afite imyitwarire myiza.

 

Uyu muyobozi w’Isibo uvuga ko Mudugudu yarenganurwa, asaba ko inzego zamanuka zikaza ahabereye kiriya kibazo zikumva ibitekerezo by’abantu biboneye biriya biba.

 

Ati “Ntibahohotere Mudugudu ntibavuge ngo yafatanyije na Nsengiyumva. Mudugudu rwose yararenganye twararize twabuze icyo dukora.”

 

Akomeza agira ati “Ikindi rwose Mayor turamwubaha ariko kuki yaje atari kumwe n’abasirikare yangwa abapolisi akaza akamena izo nzoga…abantu benshi nta nubwo banamuzi wenda nuko kumuhohotera byatewe nuko nta wundi muntu bari kumwe. Iyo umuyobozi agiye kuza ajyana n’abandi, kuki Mayor yaje akitombotsa agafata inzoga akazimena nk’aho yakavuze ati reka mbace amafaranga.”