Ngoma: Arababaye - Amaze imyaka 8 agendana amara ye mu gitenge kubera abaganga bamubaze ntibayasubizemo - AMAFOTO

Ngoma: Arababaye - Amaze imyaka 8 agendana amara ye mu gitenge kubera abaganga bamubaze ntibayasubizemo - AMAFOTO

Sep 04,2021

Umugore witwa Mukakibibi Didacienne ukomoka mu karere ka Ngoma amaze imyaka 8 agendana amara ye hanze nyuma yo kubagwa ibibyimba byari mu nda,abaganga ntibayasubizemo.

 

Mukakibibi yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko ubuzima bwe buri mu kaga mu gihe yaba atavuwe kuko amaze igihe ibitaro bya kaminuza bya Kigali CHUK bigenda byigiza inyuma gahunda yahawe yo kubagwa none kuri ubu akaba yaramaze kwangirika inda.

 

Yagize ati "Narwaye ibibyimba mu nda nza hano CHUK barambaga, amara ntibongera kuyasubizamo. Nakomeje kuza hano, nza bampa ama randevu, none maze imyaka 8 mfite aya mara hanze. Nyagendana nyakikije igitenge ariko nubwo ngenda hari ubwo yifata akava amaraso.

Nasabye ko bayasubiza mu nda ariko ntibayasubizamo, ubu mfite impungenge ko nzarwara kanseri. Nari naje kwivuza, taransiferi nayivanye I Kibungo [Ngoma], nyigejeje CHUK banyandikira kujya I Kanombe, mpageze banyandikira gusubira iwacu I Kibungo.

Ntabwo nabyakiriye neza kuko sinasubira I Kibungo atariho nabagiwe. Ngomba gukurikiranwa naho nabagiwe. Kibungo n’ubundi bansiganira bavuga ngo aho yabagiwe niho agomba kuvurirwa.”

 

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko amaze imyaka 8 nta kintu akora ndetse ko kubaho kwe abikesha abagiraneza bamuha ibyokurya n’ibindi.

 

. Tungurusumu umuti ukomeye kandi utangaje uvura indwara nyinshi. Uko ikoreshwa n'ibyo kwitondera

. Uko wakwivura ibiheri byo mu maso cyangwa ibishishi mu buryo bwihuse ukoresheje tungurusumu

 

Umugiraneza wamucumbikiye ubwo yari yirukanwe mu bitaro bya kanombe yavuze ko ibyakorewe Mukakibibi bihesha isura mbi inzego z’ubuzima.

 

Uyu mugore avuga ko ubu burwayi bwatumye akena cyane kuko n’isambu yari afite yayigurishije kugira ngo yivuze ariko akaba nta buvuzi yahawe.

 

Uyu mubyeyi yabwiye BTN dukesha iyi nkuru ko nta n’itike yari afite imugeza mu rugo aho yasabye abagiraneza kumufasha akavuzwa amara ye agasubizwa mu nda nawe akongera kugira icyo yimarira.

 

Uyu mubyeyi yavuze ko abana be bavuye mu ishuri kubera ubukene yatewe n’ubu burwayi bwatumye ubu amara ye aguma hanze imyaka 8.

Ibitaro bya CHUK byabwiye BTN ko bigiye gukurikirana dosiye y’uyu mubyeyi gusa si ubwa mbere ibi bibaye kuko hari undi mubyeyi wo mu karere ka Gasabo wamaze amezi 7 agenda amara ye ari hanze nyuma yo kubagwa n’abaganga ntibayasubizemo.