Abasore: Dore ibintu 5 byoroshye cyane wakora bigatuma umukobwa akwegurira umutima we mu kanya gato

Abasore: Dore ibintu 5 byoroshye cyane wakora bigatuma umukobwa akwegurira umutima we mu kanya gato

Sep 03,2021

Urukundo ruragorana rimwe na rimwe ndetse kenshi abasore baba bibaza icyo bakora kugirango urukundo rwabo n'uwo bihebeye rushinge imizi. Niba urimo gusoma iyi nkuru ni uko nawe ukeneye kumenya ibi bintu byoroshye byagufasha kugera ku ntsinzi ari na byo iwacumarket.xyz igiye kukugezaho uyu munsi.

Mbere yo gushaka gukundwa n'umukobwa banza umenye ko uyu mukobwa hari amarangamutima agufitiye. Abahanga bavuga ko urukundo hagati y'abantu 2 ari ibintu byikora kandi bikaba hagati y'abantu bahuje ni yo mpamvu nubaza abantu bakundana kenshi bazakubwira ko batazi uko byaje ko bahuye buri umwe akumva atangiye kwiyumvamo undi.

Nyamara ariko hari byinshi ushobora gukora kugirango ibi byiyumviro cyangwa amarangamutima akomere ndetse ashinge imizi ari byo tugiye kukugezaho:

1. Mwemere uko ari

Kimwe mu bintu bishobora gutuma umukobwa agukunda ni ukukwisanzuraho mbese akaba we nyawe ntakugutinya. Kugirango ibi bigerweho gerageza kumubwira kenshi uburyo ukunda imyitwarire ye yihariye n'ubudasa bwe ku bandi. Ibi bizatuma yirekura maze mumenyerane birenzeho.

 

2. Irekure mu marangamutima yawe

Kugirango umukobwa agukunde by'ukuri aba akeneye kubanza kumenya uwo uri we. Niba wifuza rero ko agukunda bizaba ngombwa ko umwereka intege nke zawe igihe muri mwenyine kandi wirekure mu marangamutima yawe. Urugero niba ufite agahinda bimubwire niba wumva wanararira urire abibone. Akeneye kumenya uko witwara mu bintu bitandukanye byaba ibyiza n'ibibi. Iyo umukobwa azi neza uko wishima n'uko ubabara mbese uwo uri we bituma yumva asa naho afitanye ubumwe na roho yawe.

3. Mugire nyambere

Umukobwa aba yifuza kumva ko ari we muntu w'agaciro gakomeye mu maso yawe. Ibi ntibivuze ko ugomba kwibagirwa incuti zawe, umuryango cyangwa wowe ubwawe. Ahubwo shaka umwanya runaka wo kwita ku byo akeneye, ku byifuzo bye, ku byiyumviro bye kurusha ibindi byose muri ako kanya. Ibi bimwereka ko afite agaciro kuri wowe kandi ko uzavamo umupapa mwiza nuramuka ufashe umwanzuro wo kubyara.

4. Sobanukirwa ururimi akoresha mu rukundo 

Bizakorohera gutuma agukunda kurushaho numenya ururimi rw'urukundo akoresha maze ugatangira kuruvuga. Ibi bivuze ko ugomba kumenya ibyo akunda kandi bimushimisha maze ugatangira kubimukorera cyangwa se kubikorana na we. 

 

. Abasore: Dore abakobwa 6 udakwiriye gutekereza gushakana nabo mu buzima bwawe niba wifuza urugo rwiza

. Abasore gusa: Dore ibintu 11 umukobwa uhamye azagusaba mu rukundo! Kora ibi bintu ubundi wegukane umwiza wihebeye

. Abasore: Aya ni yo magambo 7 anyura amatwi y'umukobwa uwo ari we wese

 

Urugero niba akunda ibiryo runaka gerageza ubimutekere, niba akunda filime cyane gerageza kumubonera zimwe uzimushyire maze umusabe muzirebane...

Ibi bizatuma urushaho kumumenya no kugirana ibihe byiza na we ku buryo azisanga yagukunze atazi uko byaje.

5. Igirire  icyizere kandi ukomere ku ntego

Abagore ntibakunda gukundana n'umugabo udafite umutekano uhora ukeneye ko bamwitaho. Bityo rero igirire icyizere kuwo uri we no mu byo ukora. Ibi ntibivuze kuba umwirasi ni ibintu bibire bitandukanye. Urugero kugira intego mu buzima bwawe ndetse no kugira ibigushimisha bishobora kumwereka ko wifitiye ikizere.

Siga igitekerezo kuri page yacu ya facebook cyangwa utwandikire kuri email yacu [email protected].

TERA INKUNGA UBWANDITSI BWACU UKORA SHARE Y'IYI NKURU KU NCUTI ZAWE

KANDA HANO UTANGE IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

 

Tags: