Umukobwa na Se bafatiwe muri hoteri batera akabariro bakubitwa iz'akabwana. Ibyo umukobwa yavuze kuri Se byatunguye benshi

Umukobwa na Se bafatiwe muri hoteri batera akabariro bakubitwa iz'akabwana. Ibyo umukobwa yavuze kuri Se byatunguye benshi

Sep 02,2021

Hajya humvikana ibisa n'amahano mu bihugu bitandukanye aho bamwe batera akabariro bafitanye isano kandi banabizi nk'uko umugabo wo muri Nigeria yakubwiswe kakahava nyuma yo gufatwa aryamanye n'umukobwa we muri Hotel.

 

. Umukobwa yafashwe asambana na se muri hotel

. Umugabo yakubitiwe muri Hotel azira gusohokana umukobwa we bagatera akabariro

 

Umugabo yafashwe ari mu buriri ari ari hejuru y'umukobwa we muri hoteli yo muri Leta ya Sapele Delta ho muri Nigeria. Mu nkuru ya Atinkanews ivuga ko uyu mugabo yavumbuwe agasaba abantu imbabazi, abasaba kutamusakaza cyangwa ngo bamufotore kuko yaba ahuye n'ikimwaro gikomeye cyane, ariko abandi baranga  barabikora.

 

Amakuru akomeza avuga ko abantu bamufashe, batangiye kumukubita inshyi  n'imigeri kugira ngo bamushyire ku murongo, aho bamubazaga niba nta kibazo afite cyatumye afata umukobwa we bakajya muri hotel, n'umukobwa nawe yakubiswe bamuziza gukunda gusambana cyane akibagirwa ko ari se wamujyanye muri hoteli kandi ari ku manywa yihangu. 

 

Umukobwa, abazwa n'abaturage yavuze atari ubwa mbere asambanye na se, ahubwo bakaba bamaze umwaka wose urenga baryamana. Yongeyeho ko se ariwe umuryohera. Umugabo yakubiswe agirwa intere azira igikorwa cyo kuryamana n'umukobwa we.