Urwego rw'imfungwa n'abagororwa(RCS) rwatangaje icyavuye mu iperereza ryibanze ku kishe umuhanzi Jay Polly

Urwego rw'imfungwa n'abagororwa(RCS) rwatangaje icyavuye mu iperereza ryibanze ku kishe umuhanzi Jay Polly

Sep 02,2021

Urwego rw'Igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa (RCS), rwatangaje ko amakuru y'ibanze rufite ari ay'uko mbere y'uko Umuhanzi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly yitaba Imana yari yabanje kunywa Alcohol yifashishwa n'imfungwa ziyogoshesha ivanze n'amazi n'isukari.

 

. Umuraperi Jay Polly yitabye Imana aguye ku bitaro bya Muhima

. RCS yatangaje ko Jay Polly yanyweye alchool yifashishwa mu kogosha

. Umuhanzi Jay Polly yapfuye

. Icyateye urupfu rw'umuraperi Jay Polly

. Ikishe Jay Polly cyamenyekanye

 

RCS yemeje aya makuru mu itangazo yasohoye mu kanya kashize.

Uru rwego rwavuze ko Jay Polly wari ufungiye muri gereza ya Nyarugenge i Mageragere yitabye Imana saa kumi n'igice zo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, aguye mu bitaro bya Muhima.

Rwavuze ko uyu muhanzi "yaraye ajyanwe mu ivuriro rya gereza ahagana saa kumi n'ebyiri z'umugoroba aho yahise yitabwaho n'abaganga. Bimaze kugaragara ko akomeje kuremba yajyanwe mu bitaro bya Muhima aho yakomeje kwitabwaho n'abaganga ariko birangira aje kwitaba Imana."

RCS yakomeje igira iti: "Amakuru y'ibanze dufite ni uko Jay Polly na bagenzi be babiri aribo Harerimana Gilbert na Iyamuremye Jean Clément basangiye uruvange rwa Alcohol yifashishwa n'imfungwa/abagororwa biyogoshesha, amazi n'isukari byavanzwe na bo ubwabo."

Yavuze ko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) na Laboratwari y'Ibimenyetso by'Ubuhanga (RFL) batangiye iperereza ryimbitse ngo hamenyekane icyishe Jay Polly kigomba gutangazwa ari uko iryo perereza ryarangiye.