Kwizera Olivier yigaritse Rayon Sports nyuma yo kwirukanwa mu mwiherero w'Amavubi

Kwizera Olivier yigaritse Rayon Sports nyuma yo kwirukanwa mu mwiherero w'Amavubi

Sep 01,2021

Umunyezamu Kwizera Olivier wakiniraga Rayon Sports umwaka ushize ariko ubu bikaba bitazwi aho azerekeza yavuze ko kumwirukana mu mwiherero w’Amavubi ari akagambane kakozwe mu kumwangisha abafana.

 

. Kwizera Olivier yavuze ko nta masezerano afitiye Rayon Sports

. Kwizera Olivier yatangaje ko nta kosa yakoze ryari kumwirukanisha mu mwiherero 

. Kwizera Olivier avuga ko yagambaniwe kugirango yirukanwe mu mwiherero w'Amavubi

 

Mu kiganiro yahaye B&B FM, yavuze ko atigeze abwirwa ikosa yakoze mbere yo kwirukanwa ndetse yemeza ko ibyabaye byari bigamije kumwangisha abafana.

 

Ati "Ubundi baravuga ngo ucuruza ibyaha ntajya ahomba kuko ntaho abirangura, abanshinja ibyo byaha bafite ubushobozi, kuri njye numva bari kubanza kumbwira ikosa nakoze mbere yo kunyirukana.

Narabyutse ngiye kujya mu myitozo bambwira ko ntari bukore, nagumye kuri Hoteli noneho njya ku cyumba cy’umutoza nshaka kumusobanurira, ambwira ko bafashe umwanzuro w’uko ndi butahe. Namubajije ikosa nakoze yanga kugira icyo ambwira.”

 

Avuga ko abona ari umugambi wacuzwe wo kumwangisha abafana kuko akantu kose kabaye gakabirizwa, we abona nta kibazo kuko nta tegeko yishe.

 

Ati "Ubundi baravuga ngo ucuruza ibyaha ntajya ahomba kuko ntaho abirangura, abanshinja ibyo byaha bafite ubushobozi...Ku byabaye ntacyo nabirenzaho, nibaza impamvu ahubwo abantu bahora bangendaho ikibaye cyose kigahita kijya mu itangazamakuru, ubwo bukangurambaga bwo kunyangisha abantu kuki ari njyewe? Ni ukubera iki?”

 

Kwizera Olivier wakiniye Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino, yahakanye ko nta masezerano ayifitiye ahubwo iri kubangamira uburenganzira bwe.

 

Ati “Njye icyo nzi nasinye umwaka umwe udafite andi mabwiriza, nasabye amasezerano yanjye kuva umwaka ushize muri Kanama ubwo nasinyaga kugeza nubu barayanyimye."

 

Kwizera yavuze ko yagiye abona amakipe arimo abiri yo muri Angola, Young Africans yo muri Tanzania, Gor Mahia yo muri Kenya n’izindi zo hanze ariko yabuze ibaruwa imurekura kuko Rayon Sports yayimwimye.

 

Uyu musore yavuze ko agiye gushaka indi kipe akinamo kuko aricyo cyihutirwa ndetse yemeza ko Rayon Sports nta masezerano bafitanye.