Abasore: Interuro 6 ubwira umukunzi wawe ibinezaneza bikamurenga akaba yaguha ibyo atunze byose

Abasore: Interuro 6 ubwira umukunzi wawe ibinezaneza bikamurenga akaba yaguha ibyo atunze byose

Sep 01,2021

Ururimi ni ingenzi cyane mu rukundo. Nk’ uko interuro mbi ituma umukunzi wawe akurakarira, ku rundi ruhande interuro nziza ituma umukunzi wawe amera nk’ umeze amababa iyo uyimubwiye. N’ubwo abakobwa badateye kimwe, hari interuro buri mukobwa wese akunda kubwirwa.

 

Dore interuro/amagambo 6 wabwira umukobwa ibinezaneza bikamusaga:

 

1. Uri rukumbi kuri njye

 

Iyi nteruro ituma umukunzi wawe arushaho kugukunda kuko ituma yumva ko akunzwe, yubashywe, ko adasanzwe. Ituma yiyumva ko ari umunyabwenge.

 

2. Wakoze neza

 

Musore si ngombwa ko utegereza ibirori, no gutanga impano kugira ngo ushimishe umukunzi wawe. Iyo umukobwa umubwiye ko yakoze neza, bituma yumva anezerewe kuko yumva ko ari uw’ agaciro. Kumushimira ibyiza yakoze, haba mu kazi cyangwa mu rugo, umugore arabikunda cyane.

 

3. Ngeze ku rwego numva ntacyo naguhisha

 

Urukundo rushingira ku kwizerana. Iyo umugore cyangwa umukobwa mukundana umubwiye ko ntacyo wamuhisha, bituma yumva ko usigaye umwizera bihambaye bigatuma agukunda kurushaho.

 

4. Wiriwe ute?

 

Abakobwa bakunda umugabo ubatega amatwi, bakamubwira buri kimwe. Yumva aguwe neza iyo akubwiye ibyabereye mu kazi, n’ ahandi. Banezezwa no kumva umugabo bakundana abatega amatwi, akumva akababaro kabo n’ibyishimo byabo.

 

5. Nkunda iyo ndi kumwe nawe

Igihe kinini umarana n’umukunzi wawe, niko murushaho kumenyana. Ibi bibafasha kwagura imbibi z’ urukundo rwanyu. Iyo umugore umubwiye ko ukunda iyo muri kumwe, bituma yumva ko umuha agaciro gakomeye.

 

6. Ubereye ijisho

Umugore cyangwa umukobwa, afata umwanya munini yiyitaho akanambara neza kugira umugabo we amwifuze. Iyo umweretse ko agukurura bituma yumva ko ataruhira ubusa, bikamunezeza cyane.

 

Src:www.Elcrema.com