RDC: Leta iracyeka ko yaba iri kwibwa n'Abashinwa bacukura amabuye y'agaciro ndetse ishobora kubambura ikirombe yari yabahaye

RDC: Leta iracyeka ko yaba iri kwibwa n'Abashinwa bacukura amabuye y'agaciro ndetse ishobora kubambura ikirombe yari yabahaye

Aug 29,2021

Minisitiri w’imari, Nicolas Kazadi, yatangarije ibiro ntaramakuru by'Abongereza, Reuters, ko guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo irimo gusubiramo amasezerano y’amadorari miliyari 6 z’amadorari “y’ibikorwaremezo n’amabuye y'agaciro” hagati yayo n'abashoramari b'Abashinwa.

Ni amasezerano yemereraga u Bushinwa gucukura amabuye y’agaciro nabwo bukubakira RDC ibikorwaremezo bitandukanye birimo imihanda ya gari ya moshi.

Muri Gicurasi, Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko amasezerano y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ashobora gusubirwamo kubera impungenge z’uko aya masezerano adafitiye inyungu zihagije Congo, igihugu cya mbere ku Isi gifite Cobalt nyinshi ndetse n’icya mbere muri Afurika gifite copper nyinshi.

Guverinoma ye muri uku kwezi yatangaje ko yashyizeho komisiyo igiye gusuzuma ingano y’amabuye ya Cobalt na Copper ari mu kirombe kinini cya Tenke Fungurume cyahawe China Molybdenum ngo harebwe ko yakongera kwisubiza uburenganzira kuri cyo.

Minisitiri Kazadi kandi yatangaje ko amasezerano yo mu 2007 yagiranye n’Ibigo bya Guverinoma y’u Bushinwa, Sinohydro Corp na China Railway Group Limited, na yo arimo gusubirwamo ngo harebwe niba nta kuryamirwa kurimo kandi afitiye igihugu akamaro.

Amasezerano yashabitswe n’uwo Perezida Tshisekedi yasimbuye, Joseph Kabila, yavugaga Sinohydro na China Railway byemeye kubaka imihanda n’ibitaro nabyo bigahabwa 68% mu kigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gihuriweho n’ibihugu byombi kitwa Sicomines Venture.

Aya masezerano yari yitezweho gushyira mu bikorwa umugambi w’iterambere wa Kabila, ariko abayanenga bavuga ko imishinga y’ibikorwaremezo mikeya mu yari yasezeranyijwe ari yo yashyizwe mu bikorwa byuzuye kandi bagaragaza ko hari ukudakorera mu mucyo gukabije.