Ntibisanzwe: Nyuma y'iminsi mike cyane avuye ku buminisitiri ubu ni umunyonzi ugeza ibiryo ku bakiriya

Ntibisanzwe: Nyuma y'iminsi mike cyane avuye ku buminisitiri ubu ni umunyonzi ugeza ibiryo ku bakiriya

Aug 29,2021

Ubuzima buhinduka nk'igicu kandi mu gihe gito cyane, abahanga bo baca umugani bati 'Iminsi ni imitindi kandi iminsi ikona ingwe', aha baba bashatse kuvuga ko ibintu bihinduka. Umugabo wari umunyacyubahiro muri Afuganisitani, Sayed Sadaat wari Minisitiri w'itumanaho ibintu byamuhindukiyeho aho ubu anyonga igare mu Budage.

 

Mu nkuru y'ikinyamakuru Reuters, bavuga ko Sayed Sadaat yahoze ari Minisitiri w’itumanaho muri Guverinoma ya Afuganisitani mbere yo kwimukira mu Budage mu Ukuboza k'umwaka ushize. Yavuye muri Afuganisitani kubera ko yabonaga imiyoborere ya Leta ihabanye n'uko we abibona, ahitamo kuva ku mirimo ye.

 

Sayed Sadaat ufite inkomoko muri Afuganisitani n'Ubudage, yahisemo kujya mu Budage guhiga ubuzima nyuma yo gutakaza icyubahiro. Mu Budage yakuye amaboko mu mufuka arakora, yemera gukora ibisa nk'akazi gasuzuguritse kandi yari umunyacyubahiro. Kuri ubu akorana na kompanyi icuruza ibiribwa, we akaba umunyonzi ufata igare agaheka igikapu agashyiramo ibiribwa akabigeza ku bakiriya hirya no hino.

 

Uyu mugabo w'imyaka 49 y'amavuko, avuga ko akazi kose ari akazi kandi ko afite icyizere ko azongera agatera imbere

Yizeye ko azongera agatera imbere ndetse cyane