Ba bana Dorcas na Vestina bashyize hanze indirimbo ikomeye ivuga ku byo banyuzemo mu minsi ishize - VIDEO

Ba bana Dorcas na Vestina bashyize hanze indirimbo ikomeye ivuga ku byo banyuzemo mu minsi ishize - VIDEO

Aug 26,2021

Nyuma y’imvururu nyinshi zagaragaye mu mikoranire ya Vestine na Dorcas na MIE basohoye indirimbo nshya nziza cyane bise ’Ibuye’ isubizamo abantu ukwizera, ikaba ishingiye ku nkuru yo muri Bibiliya ya Dawidi uburyo yishe Goliyati kandi yari umugabo usuzuguritse imbere y’uyu mugabo watitizaga amahanga.

. Vestine & Dorcas bashyize hanze indirimo IBUYE

. Vestine na Dorcas basohoye indirimbo yabo ya mbere kuva basubirana na Mulindahabi Irene

Aba bana basohoye iyi ndirimbo “Ibuye” nyuma ya Adonai imaze kurebwa n’abarenga miliyoni kuri youtube ya MIE Empire yakunzwe n’abatari bake kuva ikimara gusohoka kuko ukwezi kumwe imaze isohotse imaze gutangwaho ibitekerezo birenga 1900.

Umuvugizi wa MIE , Irene Murindahabi maze Iminsi ateguza abantu batandukanye kwifata amashusho bari kubyina igisirimba bashaka mu bukangurambaga yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga ze yise ’Ibuye’ ntihagire umenya ibyo yari yashatse gusobanura.

MIE Empire ya Irene Murindahabi niyo yafashije aba bahanzi kazi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuva bagitangira kugeza abanyarwanda babamenye mu ndirimbo zakunzwe zirimo nka Nahawe Ijambo, Papa n’izindi, ubu bakaba ari bamwe mu bahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakunzwe cyane.