Leta zunze ubumwe za Amerika zirimo gutegura igitero gikomeye kuri Afghanistan nyuma y'iminsi mike cyane zihakuye ingabo zayo - IMPAMVU

Leta zunze ubumwe za Amerika zirimo gutegura igitero gikomeye kuri Afghanistan nyuma y'iminsi mike cyane zihakuye ingabo zayo - IMPAMVU

Aug 26,2021

USA irimo kwitegura kugaba ibitero kuri Afghanistan mu rwego rwo gusenya ibitwaro byayo n'ahahoze ari ibirindiro by'ingabo zayo nyuma y'uko byigaruriwe n'intagontwa z'Abatalibani.

 

. USA irimo gutegura ibitero by'indege kuri Afganistan

. Intwaro za USA zafashwe n'abatalibani

 

Fox News kivuga ko ubutegetsi bwa Biden burimo kwiga ku gitekerezo cya Trump yasimbuye wasabye ko ibirindiro by'ingabo za Amerika, intwaro n'ibindi byose byashyira mu byago umutekano wa Amerika n'incuti zayo byabanza gusenywa nyuma ingabo zikabona gutaha.

Abatalibani bari barahiritswe ku butegetsi mu myaka 20 ishize babashije kubwisubiza ku cyumweru gishize nyuma y'intambara yamaze imyaka igwamo abasirikare ku mpande zombi.

Nyuma y'uko Amerika n'incuti zayo bakuye abasirikare muri iki gihugu, intwaro nyinshi za Amerika zafashwe n'aba batalibani harimo imbunda zihanura indege, ibifaro, n'ibisasu byazo ndetse n'ibindi bikoresho binyuranye. Ibi bikaba byarongereye imbara izi ntagongwa.

Mu rwego rwo kwirinda ibyago, USA irimo irategura igitero kigamije gusenya izi ntwaro zose.

Biravugwa ko aba bataribani baba baranafashe igikoresho kirimo imyirondoro yose y'abasirikare ba Amerika bari muri Afghanistan ndetse n'abanya-afghanistani babafashaga. Ibintu biteye inkeke cyane ko umutekano w'aba bantu ushobora kwibasirwa no gushyirwa mu byago.

Umujyanama mu by'umutekano(US National Security Advisor ), Jake Sullivan, avuga ko izindi mpungenge zihari ari uko abataliban badashobora kwemera gusubiza ibi bikoresho byose ingabo za Amerika ziri i Kabul kugirango zibisubize muri Amerika.