Yapfuye amaze gushora asaga miliyoni 200RWF kugirango ase n'urusamagwe

Yapfuye amaze gushora asaga miliyoni 200RWF kugirango ase n'urusamagwe

Aug 23,2021

Buri wese agira intego aba ashaka kugeraho, gusa hari bamwe bafite amafaranga y’umurengera bashobora gukora ibintu bihenze kugira ngo bishimishe mu buryo bwabo undi muntu yafatamo nk’ibisa nk’ubwenge buke, nk’uko umugabo Dennis Avner, yakoresheje akayabo kangana na Miliyoni 200 Frw mu kwibagisha isura ngo akunde ase n’inyamaswa y’urusamagwe.

 

. Ibitangaje kuri Dennis Avner washoye akayabo kugirango abe urusamagwe

Dennis Avner yifuzaga kuba urusamagwe(Tiger)

 

Dennis Avner yahoze mu ngabo za Amerika zirwanira mu mazi, yakundaga kuba itandukaniro mu bantu agashaka gukora ibitakorwa n’undi muntu uwo ariwe wese. Dennis Avner akomoka mu Bahinde b'Abanyamerika. Avner yakundaga kugenda ku izina rye rya 'Stalking Cat.' mu kwihindura isura byateraga benshi ubwoba guhuza amaso nawe.

 

Mu kwibagisha kwe byaramuhiriye, maze umutwe, iminwa, amatwi n’amaso  yewe n’amenyo abihindura iby’urusamagwe. Ku munwa yagerageje guteraho ubwoya buhinguranya umunwa ku buryo amera nk’inyamaswa yifuzaga kuba yo. Amakuru avuga ko nibura Dennis Avner  yakoresheje akayabo kangana  n’ibihumbi 200,000$ ni ukuvuga asaga  Miliyoni 200 z’Amanyarwanda. Ku ya 5 Ugushyingo 2012, yapfiriye iwe i Tonopah, muri Nevada aho byavuzwe ko yiyahuye.