Umugabo yarashwe n'umusirikare ubwo yageragezaga gutabara umukobwa we wafatwaga ku ngufu n'uwo ashinzwe kurinda

Umugabo yarashwe n'umusirikare ubwo yageragezaga gutabara umukobwa we wafatwaga ku ngufu n'uwo ashinzwe kurinda

Aug 23,2021

Umugabo witwa Benjamin Nsinga yishwe n’umusirikare wa FARDC wamurashe arimo kurinda umukuriye, Umukapiteni, wari umaze gufatirwa mu cyuho n’uyu mugabo afata ku ngufu umukobwa we. Ibi bikaba byarabaye kuwa Gatandatu, itariki 21 Kanama, ku muhanda wa 15 muri Komini ya Kabondo.

 

. Umusirikare yarashe umugabo wari ugiye guta muri yombi umusirikare wahohoteraga umukobwa we

 

Nk’uko ababibonye babitangaje, umusirikare yagize ubwoba ubwo abaturage bashakaga kumuta muri yombi arasa amasasu yo kubakanga ariko rimwe rifata umwana w’umukobwa ajyanwa ku bitaro.

Umukobwa watabawe ari gufatwa ku ngufu yabashije gucika, mu gihe umurinzi wa kapiteni yahise yikingirana mu nzu kugeza kuri iki Cyumweru ari kumwe n’umurambo w’umugabo yishe wamukodeshaga inzu yabagamo.

Burugumesitiri wa Komini wa Kabondo, Godelieve Mosunga , avugana n’itangazamakuru yatangaje ko ubwoba bwari bwose mu baturage ariko abashinzwe umutekano bashakaga uko bata muri yombi uwakoze ubwicanyi nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ivuga.

Tags: