Dore inyubako 5 ku isi zifite ishusho itangaje cyane ku buryo utakwizera ko ari inzu - AMAFOTO

Dore inyubako 5 ku isi zifite ishusho itangaje cyane ku buryo utakwizera ko ari inzu - AMAFOTO

Aug 21,2021

Ku isi hariho byinshi bitangaje bimwe karemano ibindi byakozwe n'amaboko y'abantu. Muri iyi nkuru iwacunews.com yabakusanyirije inyubako 5 zifite ishusho itangaje cyane ku buryo bigoye kwizera ko ari inzu.

 

. Inzu zifite ishusho itangaje cyane

. Inyubako zitangaje ku isi

 

1. Basket Building, USA

 

Ohio's famous basket building finally sold

 

Iyi nyubako ikoze mu ishusho ry'agatebo bahahiramo, iyi nyubako itangaza abatari bake bayibonye ku buryo bamara umwana bayihanze amaso. Iherereye muri Ohio ho muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Ni imwe mu nyubako zikurura cyane ba mukerarugendo muri yu mugi.

 

2. Cybertecture Egg Office Building, India

 

James Law's High Tech 'Cybertecture Egg' for Mumbai

 

Iyi nyubako yo uyitegereje wagirango ni igi rinini cyane riteretse ku musozi. Ni inyubako igaragaramo ubuhanga bukomeye ndetse n'ikoranabuhanga rihanitse mu by'ubwubatsi ikaba yarabaye akarorero mu mugi wa Mombai aho yubatse. Inyigo yayo ikaba yarakozwe na sosiyete y'ubwubatsi yo muri Hong Kong.

 

3. Bubble Palace, France

 

The Bubble Palace in Cannes, France, is listed at $456 million

 

Igishushanyo cy'iyi nyubako cyakozwe n'umunya Hungariya maze yubakwa kuva mu mwaka w'1975 kugeza mu mwaka w'1989. Yubatse ku buso bwa metero kare 1200 ikaba ifite ibyumba 10 byo kuryamamo, pisine nyinshi n'ibindi bitandukanye.

 

4. Ren Building, China

 

Iyi nyubako yubatse mu mugi wa Shanghai mu Bushinwa. Igizwe n'imiturirwa ibiri ihurira mu kirere. Umwe uturuka mu mazi mu gihe undi uturuka ku butaka.

 

JDS Architects | People's Building

 

Umuturirwa uturuka mu mazi imyidagaduro, imikino ndetse n'ibijyanye n'umuco. Undi muturirwa wagenewe ibijyanye n'amasengesho ndetse n'inama.

 

5. Earth House, Switzerland

 

Iyi nyubako yo mu butaka nk'uko izina ryayo ribivuga nayo iratangaje cyane kuko iyo wigegereje neza wagirango ni imyobo igenda itunguka mu butaka ahantu hatandukanye.

 

Switzerland's Earth Houses resemble real-life Hobbit Holes

 

Ibyo ubona kuri iyi foto ni inzu nynshi zirengejweho itaka ku buryo rikora ishusho y'udusozi. Gusa zatuwemo n'abantu kuva mu myaka ya kera kugeza ubu. Iri muri zimwe mu nzu zitamenyerewe kuri isi ya Rurema.