Umupadiri yasomeye abakobwa batatu kuri alitari umwe ahita ahahamuka avuga ko atakaje ubusugi

Umupadiri yasomeye abakobwa batatu kuri alitari umwe ahita ahahamuka avuga ko atakaje ubusugi

Aug 20,2021

Umupadiri wo mu gihugu cya Ghana, Balthazar Obeng Labri, ari mu mazi abira nyuma yo gusoma abakobwa batatu biga ku ishuri ryitwa St. Monica College of Education, ari kuri alitari, umwe muri bo agahita ahahamuka.

 

Ibi bikimara kuba byateje impaka ku mbuga nkoranyabaga, bamwe bakavuga ko uko gusomana kwa Padiri Labri ari ugutagatifu (Holy Kiss) gusa ubu byafashe indi ntera kuko umwe mu bakobwa padiri yasomye, yahise ahahamuka ndetse avuga ko yatakaje ubusugi kubera bizu (bizou) ya padiri.

Uyu mukobwa n'ubundi nk'uko Pulse ibitangaza, yasetaga ibirenge mu gusoma padiri, akimara kubona ko yasomye bagenzi be babiri babanje ku munwa. Akihagera yashatse guha padiri itama ngo abe ariryo asoma, we arabyanga, ahubwo amurya iminwa.

Iperereza ryerekana ko Padiri Labri usanzwe ari umucungamutungo, umunyamategeko wa St. Monica College of Education, yabaye ahagaritswe ku kazi bitewe n'ibyavuye mu iperereza ry'ibanze.

Umukobwa wa gatatu bivugwa ko yari isugi, ni we uri kugirwa inama nyuma yo guhungabana nk'uko Radiyo ikorera mu Mujyi wa Accra yitwa Starr ibitangaza.

Padiri Labri ariko ngo gusoma aba bakobwa nta kindi kibyihishe inyuma ni ukubashimira umurimo bakorera kiliziya kuko basanzwe basoma amasomo mu misa.