Nyabugogo: Undi mugabo yiyahuriye ku Nkundamahoro, ariko ntiyapfa

Nyabugogo: Undi mugabo yiyahuriye ku Nkundamahoro, ariko ntiyapfa

Aug 18,2021

Umugabo wari usanzwe akora umwuga w'ubukarani, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu yiyahuriye ku nyubako y'Inkundamahoro y'i Nyabugogo mu murenge wa Kimisagara, gusa ntiyitaba Imana.

Amakuru avuga ko uyu mugabo uri mu kigero cy'imyaka 35 y'amavuko yasimbutse hasi aturutse mu igorofa rya kabiri akomereka cyane, gusa ku bw'amahirwe ntiyapfa.

Inzego z'umutekano zahise zihagoboka zimutwara igitaraganya kwa muganga.

Uwagerageje kwiyahurira i Nyabugogo kuri uyu wa Gatatu abaye umuntu wa gatanu muri uyu mwaka ugerageje kwiyamburira ubuzima kuri iriya nyubako y'ubucuruzi.

Mu mpera z'icyumweru gishize umugabo witwa Twibanire Emmanuel Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwemeje ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe, yasimbutse aturutse mu igorofa rya gatandatu ry'iriya nyubako ahita yitaba Imana.

Mu ntangiriro za Kamena uyu mwaka na bwo umunyamategeko Bukuru Ntwari yasimbutse kuri iriya nyubako ahita yitaba Imana, RIB nyuma y'iperereza ryayo yemeza ko na we yiyahuye.