Siberia: Umwobo uzwi nk'irembo ry'ikuzimu ukomeje kwaguka. Ibiteye inkeke n'icyo abahanga babivugaho

Siberia: Umwobo uzwi nk'irembo ry'ikuzimu ukomeje kwaguka. Ibiteye inkeke n'icyo abahanga babivugaho

Aug 18,2021

Uyu mwobo wiswe Batagaika cyangwa Megaslump uzwi mu gace uherereyemo nk'irembo ry'ikuzimu giherereye mu ishyamba rya Siberia ishyamba kimeza rimaze imyaka n'imyaka ryo mu gihugu cy'Uburusiya.

 

Icyi cyobo bivugwa ko kimaze kugira ubugari bungana na Km 1 kandi ko kidahwema kwiyongera umunsi ku munsi ndetse mu myaka miki ishize kikaba cyariyongereye cyane aho impuzandengo y'ubwiyongere bwacyo iri kuri metero 10 buri mwaka.

 

Abashakashatsi bavuga ko ubwiyongere bwacyo bugenda bugaragaza amakuru ajyanye n'imibereho ndetse n'uko ibihe(climate) byari bimeze n'uko byagiye bihinduka mu myaka nibura ibihumbi 100 ishize.

Bivugwa ko iki cyobo cyatangiye kwaguka cyane kuva mu myaka ya za 1960 bitewe n'ihindagurika ry'ikirere. Uko ikirere cyagiye gishyuha byatumye inkuta z'iki cyobo nazo zishyuha maze zigashonga ubundi ibizigize bikaridukira muri iki cyobo.

Ibi byaje guhumira ku mirari ubwo muri aka gace haje kugenda haba imyuzure maze amazi akarushaho koroshya ubutaka bukagize. Aka gace karangwa n'urusaku ruteye ubwoba ruterwa n'ibinonko binini biba bihanukira muri iki cyobo.

N'ubwo ubu bwiyongere bw'iki cyobo busa n'ubuteye inkeke ku ruhande rumwe ku rundi ruhande abashakashatsi bo bavuga ko ari amahirwe akomeye kubona irembo ryinjira mu nda y'isi rikerekana amateka yayo yo mu myaka ibihumbi amagana ishize.

Umushakashatsi Julian Murton yagize ati: "Umunwa wacyo uratangaje cyane. Ibintu byose biri ku mugaragaro kandi biragaragara neza ku buryo kubikoraho ubushakashatsi byoroshye cyane."

Mu bushakashatsi buhakorerwa havumbuwe ibyatsi n'ibiti bitandukanye, ibisigazwa by'amafarasi(Horses), inzovu n'izindi nyamaswa bisa n'ibyabitswe neza cyane n'ubutaka mu gihe kingana n'imyaka isaga 4,400.

N'ubwo ibi bizafasha mu kwiga ahahise h'isi ariko biteye inkeke ku rundi ruhande kuko abashakashatsi bavuga ko uku kwiyongera k'uyu mwobo bishobora kuzatuma ubushyinguro cyangwa stock z'ikinyabutabire cya carbone cyagiye gishyingurwa mu nsi y'ubutaka mu myaka ibihumbi zifunguka maze iki kinyabutabire kikoherezwa mu kirere mu gihe kizwiho kuba nyirabayazana wo gutuma isi irushaho gushyuha cyane. 

 

Julian Murton ati: "Ibi ni ibyo twita Positive feedbacks. Ubushyuhe butuma ubushyuhe bukomeza kuzamuka kandi ibi bishobora no kuba mu tundi duce tw'isi."

Mu gihe ibi byaramuka bibaye bishobora gutera igipimo cy'ubushyuhe ku isi gitumbagira cyane ndetse bigateza impinduka zikomeye cyane mu bijyanye n'imihindagurikirire y'ikirere bigereranywa n'ibyabaye mu myaka 2,000 ishize.

 

Source: BBC + mentalfloss