Inzira z'Imana ntizigira umubare: Yabaye umushumba w'inka, yize kaminuza yishyuriwe n'abagiraneza ubu ni Perezida wa Zambia. Byinshi kuri Hakainde Hichilema

Inzira z'Imana ntizigira umubare: Yabaye umushumba w'inka, yize kaminuza yishyuriwe n'abagiraneza ubu ni Perezida wa Zambia. Byinshi kuri Hakainde Hichilema

Aug 18,2021

Umuntu wese ukuranye umugambi burya abigeraho iyo adacitse intege, intsinzi ya Hakainde Hichilema yerekana isomo rikomeye mu bantu ririmo kudacika intege no kutiheba mu gihe ugihumeka kuko yabaye umushumba w'inka, avukira mu muryango ukennye ariko amateka arahindutse abaye Perezida nyuma yo kubiharanira.

 

Ni nyuma y'amatora muri Zambia yo kwihitiramo Perezida ubereye igihugu ku ruhare rw'abaturage. Zambia yari isanzwe iyobowe na Edgar Lungu watsitswe amatota ahigitswe na Hakainde Hichilema wamurushije amajwi asaga Miliyoni. Ubu yicaye ku ntebe y'ubu Perezida, ibintu yarwaniye ishuro zigera kuri 5 atsindwa hose, ariko ku nshuro ya Gatandatu Hakaida Hichilema yageze ku ntsinzi ye.

 

Hakainde Hichilema watsinze Edgar Lungu wamufungishije, amateka ye ni maremare. Hichilema w'imyaka 59, yakuriye mu cyaro cya Monze aho yari umushumba w'inka ibintu yamazemo igihe kirekire. Uyu wabaye umukuru w'igihugu ayoboye ishyaka rya 'United Party for National Development (UPND) akaba yaravukiye mu muryango ukennye. Yaje kwiga ariko kujya muri Kaminuza biba ingume, aza kubona abagiraneza baramurihira ubwo yabonaga buruse ya kaminuza ya Zambia. Hakainde Hichilema nyuma yo kuva muri Kaminuza ya Zambia yaje kujya kwiga ibijyane n'ubukungu muri kaminuza ya Birmingham mu Bwongereza. 

 

Hichilema yatangiye urugendo rwa Politike muri 2006, yatawe muri yombi ku ya 11 Mata 2017. Mu ijoro ryo ku ya 11 Mata 2017, Polisi ya Zambiya yinjiye kwa Hakainde Hichilema kugira ngo ifate umuyobozi mukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igihugu kuko ariwe muyobozi w'ishyaka UPND, Polisi yaramufashe yategetswe na Guverinoma ya Perezida Edgar Lungu, arafungwa amaramo hafi ukwezi kose muri Gereza.