Zambia: Byinshi kuri perezida Hichilema watsinzwe incuro 5 zose akitwa umukozi wa Satani n'umu-freemason, gufungwa...

Zambia: Byinshi kuri perezida Hichilema watsinzwe incuro 5 zose akitwa umukozi wa Satani n'umu-freemason, gufungwa...

Aug 16,2021

Hakainde Hichilema yavutse ku itariki 04 Kamena 1962, ni umunyemari wo muri Zambia, umunyapolitiki , Umukirisitu wo mu itorero ry’Abadivantisti b’Umunsi wa karindwi n’ubwo hari abamwise umukozi wa Satani,ndetse akaba Perezida mushya watowe wa Zambia, nyuma yo guhatanira uyu mwanya kuva mu 2006, 2008,  2011, 2015 na 2016 akaba yatsinze aya 2021.

 

. Amateka ya Hichilema perezida mushya wa Zambia

. Ibyaranze ubuzima bwa Hichilema watorewe kuyobora Zambia

 

Ubuzima bwe bwite

Hichilema yashakanye na Mutinta babyaranye abana batatu. Ni umuyoboke w’Itorero ry’Abadivantisti b’Umunsi wa Karindwi, umuherwe utunze amamiliyoni, n’igikingi cya kabiri kinini muri Zambia.

Mu Ukuboza 2014, yahakanye kuba mu gatsiko k’ibanga ka Freemason ashinja abantu babimushinjaga imigambi mibisha. Yanareze Bishop Edward Chomba wo muri Kiliziya ya Orthodoxe kumusebya nyuma y’aho uyu amwise umukozi wa satani no kuba umu Freemason.

Hakainde Hichilema yavukiye mu Karere ka Monze. Yabonye buruse yo kujya kwiga muri Kaminuza ya Zambia mu 1986 aho yakuye Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bijyanye n’ubukungu no kuyobora business. Yakomereje icyiciro cya gatatu mu bijyanye n ‘imari n’amayeri y’ubucuruzi muri Kaminuza ya Birmingham mu Bwongereza.

Yabaye umuyobozi w’ibigo bya Coopers and Lybrand Zambia (1994-1998) na Grant Thornton Zambia (1998-2006).

Hichilema muri Politiki

Uyu abarizwa mu ishyaka United Party for National Development (UPND) ritavugaga rumwe n’ubutegetsi. Nyuma y’urupfu rwa Anderson Mazoka mu 2006, niwe watorewe kuba perezida mushya w’ishyaka ndetse aba Perezida w’ihuriro United Democratic Alliance (UDA), ryari rihuriyemo amashyaka 3 atavuga rumwe n’ubutegetsi kuko ubu ishyaka rye ryafashe ubutegetsi.

Mu matora yo muri 2006, Hichilema yari umukandida wa UDA ahangana na Levy Mwanawasa wari uhagarariye Movement for Multiparty Democracy and Patriotic Front, ndetse na Micheal Sata wari uhagarariye Patriotic Front (PF). Yari ashyigikiwe na Nyakwigendera Kenneth Kaunda wahoze ari Perezida w’iki gihugu, ariko ntibyamubuza kuza ku mwanya wa gatatu n’amajwi 25%.

Hichilema yongeye kwiyamamaza nk’umukandida wa UPND mu matora yo mu 2008 yabaye kubera urupfu rutunguranye rwa Perezida Levy Mwanawasa. Icyo gihe nabwo Hichilema yagize amajwi 19.7%. muri Kamena 2009, ishyaka rya Hichilema, UPND, ryagiranye igihango na PF rya Micheal Sata ngo aziyamamariza hamwe mu matora yo mu 2011. Kunanirwa gufata umwanzuro ku wagombaga kuba umukandida, kutizerana gukabije no gushinjanya ivandura rishingiye ku bwoko byatumye iki gihango gisenyuka muri Werurwe 2011.

Hichilema kandi yongeye kugaragara mu bakandida bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo muri Mutarama 2015 na none aratsindwa ariko noneho bibi cyane kuko yagize ijwi 1,66% atsinzwe na Edgar Lungu. Hichilema yamaganye ibyavuye muri aya matora, ariko asaba abamushyigikiye gutuza. Yongeye guhura na Lungu mu matora yo muri Kanama 2016 na none arongera aratsindwa.

Muri Mata 2017, yatawe muri yombi ashinjwa ubugambanyi no kugerageza guhirika guverinoma. Yafunzwe amezi ane mbere yo gufungurwa.

Hari mu ijoro ryo ku itariki ya 11 Mata 2017, ubwo Igipolisi cya Zambia kinjiraga mu rugo rwa Hichilema kigiye kumuta muri yombi ku mabwiriza ya Guverinoma ya Perezida Edgar Lungu. Yashinjwe ubugambanyi, nyuma ashinjwa gushyira ubuzima bwa Perezida Lungu mu kaga nyuma y’aho bivuzwe ko imodoka ze zanze kuvira mu nzira imodoka za Perezida Lungu, bamwe bafashe nk’ikosa ryoroheje ryo mu muhanda ridashobora kwitiranywa n’ubugambanyi. Hichilema yahakanye iki cyaha cyashoboraga kumuhesha igihano cy’urupfu yivuye inyuma.

Imyitwarire idakwiye mu itabwa muri yombi rye

Icyo gihe atabwa muri yombi polisi yavuzweho gukoresha imbaraga z’umurengera ku buryo inzu ye yangijwe, abakozi be bagakubitwa, ndetse akibwa amafaranga, n’imikufi, inkweto, indangururamajwi, amatapi ndetse binavugwa ko bitumye mu buriri bwe nk’uko Wikipedia ivuga. Icyo gihe kandi abapolisi bateye ibyuka biryana mu maso mu cyumba cya Hichilema, umugore we urwara Asthma n’abana be bagenda bitura hasi bya hato na hato kubera guhumeka gaz.

Icyo gihe ifatwa rya Hichilema ryaramaganwe cyane. Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubumwe bw’u Burayi byamaganye fatwa rye. Imiryango nka Africa Liberal Network yashinje Perezida Lungu kugerageza gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Kumvishwa muri gereza

Mu kiganiro yatanze kuri HARDtalk, Hichilema yavuze ko ubwo yari afunze yafungiwe ahantu ha wenyine akamara iminsi umunani atagaburirwa, atanywa amazi, atemerewe gusurwa ndetse anakorerwa iyicarubozo. Yanavuze ko Perezida Lungu yagerageje kumwica.

Umugore we, Mutinta, yagiye asubizwa inyuma n’abayobozi ba gereza ubwo yabaga amushyiriye ibyo kurya. Iri fungwa rya Hichilema ryanakozweho inkuru na Al Jazeera yagiye ahagaragara ku itariki 30 Gicurasi 2017 yahawe umutwe ugira uti “Demokarasi ya Zambia iri mu kaga”

Yasuwe n’abantu bakomeye basubizwa inyuma

Uwahoze ari Perezida wa Zambia, Nyakwigendera Kenneth Kaunda yaramusuye afunze ariko asubizwa inyuma . Mmusi Maimane, umuyobozi w’ishyaka Democratic Alliance ryo muri Afurika y’Epfo nawe yasubijwe inyuma n’igipolisi cya Zambia ubwo yashakaga kwitabira urubanza rwa Hichilema.

Uyu yabujijwe gusohoka mu ndege yari imujyanye muri Zambia, yamburwa telephone ye, bituma Minisitiri w’ububanyi n’amahanga za Afurika y’Epfo ahamagaza Ambasaderi wa Zambia, Emmanuel Mwamba ngo atange ibisobanuro ku myitwarire y’ubutegetsi bw’igihugu cye.

Uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo we yabashije gusura Hichilema muri gereza, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland yamusuye kabiri. Yaje gufungurwa ku itariki 16 Kanama 2017.

Ku nshuro ya gatandatu yiyamamarije kuba perezida mu matora yabaye ku itariki 12 Kanama 2021, Hichilema yaje kwemezwa bidasubirwa kuri uyu wa Mbere, itariki 16 Kanama 2021 ko ari we watsinze amatora akaba asimbuye Edgar Lungu bahoraga bahanganye.

Tags: