Uncle Austin yavuze 'bwa mbere' uko uwari umukunzi we yamushinje kumwanduza SIDA bajyana kwipimisha agahakana ibisubizo bahawe na muganga

Uncle Austin yavuze 'bwa mbere' uko uwari umukunzi we yamushinje kumwanduza SIDA bajyana kwipimisha agahakana ibisubizo bahawe na muganga

Aug 16,2021

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Luwano Tosh [Uncle Austin] umaze imyaka irenga 15 akomatanya iyi mirimo yombi, yavuze ‘bwa mbere’ uko yabayeho iminsi itari mike ahanganye no kumvisha uwari umukunzi we Mwiza Joannah ko ibyo yumvise by’uko yamwanduje SIDA atari ukuri.

 

. Uncle Austin yashinjwe kwanduza SIDA umukunzi we

. Inkomoko y'indirimo Dupfa iki ya Uncle Austin

. Uwari umukunzi wa Uncle Austin Mwiza Joannah

 

Biri mu byatumye inganzo imutwara akora indirimbo yise ‘Dupfa Iki?” yasohoye tariki 9 Kanama 2021, ikebura abatanezezwa n’iterambere ry’abandi, abavuga ibyo batahagazeho, abapfa ubusa n’ibindi bitagakozwe n’umuntu nyamuntu.

 

Ni indirimbo yakunzwe cyane mu gihe gito bitandukanye n’izindi ndirimbo z’uyu muhanzi. Ndetse, hari abagiye bamuhundagazaho ibitutsi mu bihe bitandukanye bumvise iyi ndirimbo bamwandikira bamusaba imbabazi, arazitanga.

 

Mu kiganiro na Isango Star, Uncle Austin yavuze ko indirimbo ye ‘Dupfa iki?’ yari imaze imyaka ibiri ibitse mu kabati, yayanditse ashingiye ku mibanire y’abantu batandukanye n’umuyaga w’igihuha cyakwijwe n’abantu atazi bakibwiye uwari umukunzi we ko yamwanduje Sida, kandi ko afata n’imiti igabanya ubukana.

 

Uyu muhanzi yavuze ko mu gihe yamaze abana na Joannah, hari icyumweru babanye mu inzu imwe atamuvugisha atazi impamvu, kandi akabona ko yamukarakariye mu buryo bukomeye.

 

Aho umukunzi we avugiye, yamubwiye ko yamenye ko yamwanduje Sida, kandi afite amakuru avuga ko amaze igihe afata imiti igabanya ubukana bw’iyi Virus.

 

Uncle Austin wibanda ku njyana ya Afrobeat ati “Ni ubwa mbere mvuze iyi nkuru. Ku buryo yamaze n’icyumweru atamvugisha yarananutse, bamubwira ngo maze n’igihe afata imiti.”

 

Ngo uwari umukunzi we bari baramubwiye guhora ashakisha mu nzu yabo imiti uyu muhanzi yafataga igabanya ubukana bwa Sida.

 

Uncle Austin avuga ko muri icyo gihe hari n’inshuti ze zabimubwiraga ko yanduye Sida, ndetse ko atari inkuru yari izwi n’umuntu umwe.

 

Yavuze ko muri icyo gihe yabajije umukunzi we niba yaragiye kwipimisha ngo amenye uko ubuzima bwe buhagaze, nyuma y’uko abantu bamubwiye ko yamwanduje Sida.

 

Ati “Noneho icyo gihe abimbwiye ndamubwira nti bakubwiye ko ndwaye Sida ngo narakwanduje koko? Ese wowe urarwaye wagiye kwipimisha, ati Oya!.”

 

Uyu muhanzi yavuze ko yahise abwira umukunzi we ko agiye kwipimisha, ibizamini bigaragaza ko atanduye hanyuma arabimwoherereza ariko undi abitera utwatsi.

 

Yavuze ko umukunzi we yanze kwemera ibyo bisubizo bigaragaza ko Uncle Austin atanduye, bikomezwa n’abantu (atazi) bamubwiye ko Uncle Austin ashobora kuba yipimishije mu baganga baziranye, bagahimba ibisubizo by’uko atanduye Sida.

 

Ati “Yanga kubyumva, baramubwira bati buriya yagiye mu baganga b'iwe baziranye bahinduranya ibisubizo.”

 

Uyu muhanzi yavuze ko akimara kubona ko umukunzi we atizeye ibisubizo yari amweretse, bajyanye bombi kwipimisha ku bitaro bibiri.

 

Avuga ko yabwiye umukunzi we ko buri umwe ari bufungure igisubizo cy’undi, ariko nabwo ntiyahise abyemera. Uncle Austin anavuga ko muri icyo gihe abantu bakoraga udukundi bakavuga ko yanduye Sida.

 

Ashimangira ko ari muzima kandi ko n’umwana we London Ava Luwano ameze neza. Uncle Austin yavuze ko iyi nkuru yahererekanyijwe n’uruhumbirajana rw’abantu bataziranye.

 

Mu 2016, ni bwo Uncle Austin yatangiye kubana na Mwiza Joannah ariko baje gutandukana buri wese aca indi nzira. Umwana babyarabye aherutse gusoza amasomo y’ikiburamwaka (Nursery). 

 

Uncle Austin yahishuye ko indirimbo ye ‘Dupfa iki?’ isasiye ku nkuru y’ukuntu umukunzi we bamubwiye ko yamwanduje Sida Uncle Austin yavuze ko uwari umukunzi we yanze kwemera ibizamini byagaragazaga ko atamwanduje Sida

Inkuru ya Inyarwanda