Abataliban bageze i Kabul, Perezida Ghani akizwa n'amaguru

Abataliban bageze i Kabul, Perezida Ghani akizwa n'amaguru

Aug 15,2021

Hari amakuru avuga ko Perezida wa Afghanistan, Ashraf Ghani yahunze igihugu, mu gihe aba Taliban bageze i Kabul.

 

. Perezida wa Afganistan yahunze

. Abatalibani bamaze gufata umurwa mukuru Kabul

 

Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo amagambo y'umutegetsi wo hejuru muri minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu avuga ko yerekeje mu gihugu cya Tajikistan bahana imbibi.

Umuvugizi w'Abataliban, Suhail Shaheen yabwiye BBC ati: "Dusezeranyije abaturage ba Afghanistan, by'umwihariko abo mu mujyi wa Kabul, ko imitungo yabo, ubuzima bwabo biri mu mutekano - nta kwihorera kuzabaho ku muntu uwo ari we wese".

Shaheen yanavuze ko Abanya-Afghanistan bose bazagira uruhare muri leta ya kisilamu - bivuze ko Abanya-Afghanistan batari aba Taliban na bo bazayishyirwamo. Yanasezeranyije ko bazubahiriza uburenganzira bw'abagore n'ubw'itangazamakuru.

Amakuru ava mu bindi bice aravuga ibindi ko aho Abataliban bafashe, bagore bambuwe akazi, batemerewe kujya aho bashaka kandi bagomba kwambara hagendewe ku itegeko.