Bijoux muri Bamenya ari gukinisha umutima w'umuhanzi Sentore niba atari uyu musore wibeshya ku marangamutima ye. Urujijo mu rukundo rwabo - AMAFOTO

Bijoux muri Bamenya ari gukinisha umutima w'umuhanzi Sentore niba atari uyu musore wibeshya ku marangamutima ye. Urujijo mu rukundo rwabo - AMAFOTO

Aug 13,2021

Urukundo, burya ni ink'inyanja wagwamo ukarohama, biba byiza mwese iyo murohamye mu nyanja y'urukundo, umwe ntiyisangemo undi akabifata nk'imikino. Byagutera gukeka ko hari utabirimo neza, nk'uko ubu Munezero Aline (Bijoux) bivugwa ko akundana n'umusore Lionel Sentore ariko yabibazwa bikaba nk'ikinamico kandi umusore we adatinya kubitangaza.

 

. Bijoux muri Bamenya yahakanye ko adakundana na Sentore

. Sentore we ahamya ko akunda Bijoux cyane kandi ko bakundana

. Urukundo rwa Bijoux na Sentore rurakemangwa

Bijoux Muri Bamenya Ntavuga Rumwe N'umuhanzi Sentore Ku Rukundo Rwabo. Ese Sentore Yibeshye Inzira Cangwa Ni Bijoux Uyobya Uburari?

 

Mu minsi ishize ni bwo hagaragaye ikibatsi cy'urukundo hagati ya Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri Filime ya Banyema na Lionel Sentore umusore utuye mu Bubiligi. Byatangiye kuvugwa no kugaragara ubwo Lionel yazaga mu Rwanda  bagatangira kujya batemberana hirya no hino.

 

Bijoux na Lionel Sentore 

 

Bijoux, uherutse kwiyambura impeta y'akaramata yari yarambitswe n'umusore witwa Abijuru Benjamin, n'ubwo bivugwa ko ari mu rukundo na Lionel Sentore, rimwe na rimwe uyu mukobwa aca ku ruhande mu gihe abajijwe niba koko akunda uyu musore w'umuhanzi ubarizwa mu itsinda ry'Ingangare rikora injyana Gakondo.

 

Bijoux yabwiye Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko iby'urukundo rwe no kuba akundana byabazwa Lionel bivugwa ko bakundana. Yagize ati: "Wabibonye he ko ari Cheri wanjye, mubaze kandi arakubwira neza. Lionel turi inshuti n'abavandimwe".

Iyo witegereje neza mu gusubiza kwa Bijoux bigaragara ko arya indimi nk'aho bitamurimo.

Lionel Sentore ukunda ubarizwa mu itsinda Ingangare

 

Ku rundi ruhande ubwo Umuhanzi Lionel Sentore yabazwaga iby'uru rukundo yagize ati: "Bijoux turakundana, ndamukunda cyane pe".

Abakundana buri wese iyo abyishimira akanabyemera mu gihe abibajijwe biba bigaragara ko urukundo ruri kuganza, ariko mu gihe hari ukirya indimi rimwe na rimwe akabura ibisubizo atanga bishobora gutuma urukundo rwabo rukemengwa. Kuba Aline akirya indimi iyo abajijwe kuri Lionel bigaragara ko muri we atarafata umwanzuro weruye cyangwa se akaba ashaka kubitwara bwiru no kutabimenyesha rubanda nyamara amukunda by'indani.

Ibi bituma hibazwa ukuri kuri uru rukundo hakanibazwa niba wenda Sentore ataba arimo kwiruka inyuma y'umuyaga dore ko yiyumvamo urukundo ndetse akavuga ko akundana n'umukobwa we uvuga ko ibyabo ari ubucuti busanzwe n'ubuvandimwe.