Ubushinwa: Umunyakanada Yakatiwe gufungwa imyaka 15 ajuriye akatirwa urupfu

Ubushinwa: Umunyakanada Yakatiwe gufungwa imyaka 15 ajuriye akatirwa urupfu

Aug 11,2021

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ubutabera bwo mu Bushinwa bwakatiye igihano cy’urupfu Umunyakanada, Robert Lloyd Schellenberg bwari bukurikiranyeho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge. Iyi akaba ari indi dosiye y’ubutabera yiyongera ku zindi zikomeje kuzana igitotsi mu mibanire hagati y’u Bushinwa na Canada.

Urukiko rw’ubutabera rwa Dalian, mu burasirazuba bw’u Bushinwa nirwo rwemeje bidasubirwaho igihano cy’urupfu Robert Lloyd Schellenberg yahawe muri Mutarama 2019. Uyu mwenegihugu wa Canada yatawe muri yombi mu 2014, ashinjwa kuba yarinjije magendu ibiro 220 by’ikiyobyabwenge cya méthamphétamine.

Schellenberg, wari waranahamijwe icyaha nk’iki cyo gucuruza ibiyobyabwenge muri Canada, we yakomeje guhakana iki cyaha avuga ko yari mu Bushinwa mu rwego rw’ubukerarugendo. Ku ikubitiro yari yakatiwe imyaka 15 y’igifungo mu Ugushyingo 2018, muri Mutarama 2019 arajurira, ubutabera bwo mu Bushinwa buhita bwongera igihano yari yahawe rumukatira igihano cy’urupfu.

Hagati aho nk’uko tubikesha RFI, hasanzwe hari izindi dosiye ebyiri zikomeje guteza umwuka mubi mu mubano w’u Bushinwa na Canada.

Ibi biravugwa mu gihe kandi hari umuturage w’Umushinwa nawe ukurikiranwe n’ubutabera bwo muri Canada.

Ni Meng Wanzhou, umuyobozi ushinzwe imari wa Huawei akaba n’umukobwa w’umugabo washinze iki kigo cy’igihangange cy’itumanaho.

Abayobozi ba Canada bafatiye Wanzhou muri Vancouver bisabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika akekwaho kuriganya banki.

Iminsi mikeya nyuma yaho, u Bushinwa bwahise bufatira ku butaka bwabwo Abanyakanada babiri barimo Micheal Kovrig wahoze ari umudipolomate, n’umucuruzi witwa Micheal Spavor.

Iri tabwa muri yombi benshi barifashe nk’igikorwa cyo kwihimura kubera ifatwa rya Wanzhou.

Hagati aho biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu ari bwo ubutabera bw’u Bushinwa buzatangaza umwanzuro kuri dosiye ya Micheal Spavor, washinjwe ibikorwa by’ubutasi mu mwaka ushize, akaba yari afunze kuva mu Ukuboza 2018.