Lionel Messi yamaze kwerekeza muri PSG aho Yakiriwe nk'umwami w'abami - AMAFOTO

Lionel Messi yamaze kwerekeza muri PSG aho Yakiriwe nk'umwami w'abami - AMAFOTO

Aug 10,2021

Ntabwo bikiri inkuru,umunyabigwi,Lionel Messi,yamaze kugera mu mujyi wa Paris aho yagiye gusinya amasezerano y’imyaka 2 akinira ikipe ya Paris Saint Germain ikomeye kurusha izindi zose mu Bufaransa.

 

. Lionel Messi yakiriwe nk'imwami w'abami i Paris

. Messi n'umuryango we bageze i Paris aho agiye gusinyira ikipe ya Paris Saint Germain

Lionel Messi bidasubirwaho yamaze kuba umukinnyi wa Paris Saint-Germain aho arasinya amasezerano yo gukinira iyi kipe mu gihe cy’imyaka ibiri, gishobora no kongerwa kugeza mu 2024.

 

Ku kibuga cy’indege cya Bourget Airport mu mujyi wa Paris, Messi yakiriwe n’abafana benshi ba PSG bamuhaye impundu ubwo yabapeperaga yambaye agapira kanditseho ngo aha ni I Paris “ICI C’EST PARIS”.

 

Ikipe ya PSG nayo ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yemeje ko yumvikanye na Lionel Messi kuzayikinira muri uyu mwaka w’imikino ugiye gutangira.

Messi w’imyaka 34 agiye kuzajya ahembwa miliyoni 35 z’amayero buri mwaka muri PSG ndetse azanwe kugira ngo aheshe iyi kipe igikombe cya UEFA Champions League itaratwara mu mateka yayo.

 

Neymar Jr usanzwe ari inshuti ya Messi nawe abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yahise yandika ati “Bwa nyuma turahuye.”

 

Ku kibuga Parc des Princes no hirya no hino mu mujyi wa Paris, abafana ni benshi bose baje kureba kizigenza Messi watwaye Ballon d’Or 6.

 

Messi n’umuryango we ndetse na se bagaragaye ku kibuga cya El Prat I Barcelona bagiye kurira indege ibazana I Paris.

Hari indi foto yakwiriye hose Messi ari mu ndege ari kwifata selfie n’umugore Antonela Roccuzzo wahise wandikaho ati “Tugana mu bihe bishya.”

 

Hari hashize iminsi 2 abafana ba PSG birirwa ku kibuga cy’indege I Paris bategereje Messi ariko ntahagere.

Messi wari umaze imyaka 21 muri FC Barcelona,azerekwa abanyamakuru ku munsi w’ejo ariko arara asinye amasezerano anakoze ikizamini cy’ubuzima.

Umwami wa ruhago yageze I Paris!