Ntibisanzwe: Yavutse angana n'urubuto rwa pome bituma afatwa nk'umwana wavutse ari muto kurusha abandi ku isi

Ntibisanzwe: Yavutse angana n'urubuto rwa pome bituma afatwa nk'umwana wavutse ari muto kurusha abandi ku isi

Aug 09,2021

Umwana byibazwa ko ari we wa mbere wavutse ari muto cyane ku isi, yasezerewe mu bitaro byo muri Singapour (Singapore) nyuma y’amezi 13 yari ahamaze yitwabwaho.

 

Kwek Yu Xuan yavutse apima amagarama (g) 212 - uburemere nk’ubw’urubuto rwa pomme/apple - ndetse uyu mwana w’umukobwa yari anafite uburebure bwa santimetero (cm) 24.

 

Yavutse atarageza ku byumweru 25 - bicye cyane ugereranyije n’igihe rusange umwana avukira cy’ibyumweru 40 atwiswe.

 

Uwari usanganywe umuhigo wo kuvuka ari muto cyane ku isi yari umukobwa wo muri Amerika wapimaga amagarama 245 ubwo yavukaga mu 2018, nkuko bikubiye mu nyandiko ikusanya imyirondoro y’abana bato ya Kaminuza ya Iowa muri Amerika.

 

Nyina wa Yu Xuan yabyaye bamubaze (bamukoze mu Kirundi), amezi ane mbere yuko igihe cyari giteganyijwe cyo kubyara kwe kigera.

 

Ni nyuma yuko bamusanzemo uburwayi buzwi nka ’pre-eclampsia’ (pré-éclampsie) - ikibazo gikomeye cy’umuvuduko mwinshi w’amaraso gishobora kwangiza ibice bitandukanye by’umubiri kigatuma umwana na nyina bapfa.

 

Ubu Yu Xuan avuye mu bitaro apima ibiro (Kg) 6.3 - bigaragaza ko ameze neza kurushaho.

 

Uyu mwana w’umukobwa yari afite "amahirwe macye yo kubaho", nkuko bitangazwa n’ibitaro bya Kaminuza ya Singapour (NUH) yavukiyemo.

 

Mu itangazo byasohoye byagize biti: "Bitandukanye n’ibyari byitezwe, hari ingorane z’ubuvuzi mu kuvuka, yatanze urugero ku bantu ku isi kubera gukomeza umutsi kwe no gukura, bituma aba umwana udasanzwe wo muri "Covid-19" - urumuri rw’icyizere mu kaduruvayo [mu bibazo]".

 

Mu gihe yamaze mu bitaro, Yu Xuan yagiye ahabwa ubuvuzi butandukanye ndetse ashyirwa mu mashini zitandukanye kugira ngo abashe gukomeza kubaho.

 

Abaganga bavuga ko ubuzima bwe no gukura kwe byateye intambwe nziza ubwo bari barimo kumwitaho, kandi ko ubu ameze neza bihagije byo gusezererwa akava mu bitaro.

 

Yu Xuan aracyarwaye indwara imara igihe y’ibihaha, akaba azacyenera gukomeza gufashwa mu guhumeka mu rugo iwabo. Ariko, aba baganga bo ku bitaro bya Kaminuza ya Singapour bavuga ko byitezwe ko uko igihe kizagenda gishira ari ko azarushaho kugenda amererwa neza.

 

Nyina, witwa Wong Mei Ling, yabwiye ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu ko ivuka n’ingano bya Yu Xuan byatumye agwa mu kantu kuko umwana we w’imfura - umuhungu ubu ufite imyaka ine - yavukiye igihe.

 

Ababyeyi ba Yu Xuan bashoboye kwishyura ibitaro yamazeho igihe kirekire kubera ubufasha bwakusanyijwe binyuze mu gikorwa cyo kubafasha cyo kuri internet cyakusanyijwemo agera ku madolari ya Singapour 366,884 (agera kuri miliyoni 273 mu mafaranga y’u Rwanda).

 

BBC